00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbumbe y’indirimbo nshya zagufasha muri ibi bihe byo #Kwibuka28

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 April 2022 saa 02:57
Yasuwe :

Kuva ku wa Kane tariki 7 Mata 2022, hatangiye icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Isi yose yifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo gufata mu mugongo abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uwo mujyo abahanzi batandukanye bakoze ibihangano byo gufasha abantu bose mu ngeri zitandukanye muri ibi bihe bishengura imitima ya benshi.

IGIHE yakusanyije indirimbo nshya buri wese yakumva muri ibi bihe bikomeye. Izi ndirimbo zakusangijwe nta kindi kigendeweho ahubwo ni izo twabashije kubona.

Ngire nte?

Ni indirimbo ya Sengabo Jodas na Cécile Kayirebwa. Sengabo yabwiye IGIHE ko ari indirimbo bahimbye bashingiye ku mateka y’u Rwanda muri make uko Abanyarwanda babanaga mbere y’ubukoloni.

Ati “Buri munyarwanda amenya umuturanyi mugenzi we, ufite inka akagabira undi. Umuryango nyarwanda wari ubayeho mu byiciro bitewe n’uko abantu bifite. Ubutunzi bwari inka, uwabaga afite inka yagabiraga inka mugenzi we akava mu cyiciro kimwe akajya mu kindi.”

Akomeza avuga ko ku bakoloni ibyari ibyiciro byahindutse amoko bitangira kuzana amacakubiri mu Banyarwanda. Iyi ndirimbo igaruka ku mateka nk’aya yaranze u Rwanda rwo hambere ikarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kubaka umurunga w’urukundo n’iterambere bakareba ubunyarwanda kuruta ibibarangaza.

Impore Mawe

Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi batandukanye bakomeye. Igaruka ku gukomeza Abanyarwanda n’u Rwanda muri rusange. Abahanzi barimo harimo Mariya Yohana, Rumaga Junior, Bwiza Emerance, Iyamuremye Serge, Kwizera Alfred na Mucyo Eric. Harimo kandi Producer Ayoo Rash, Producer Li John, Chris Hat na Kenny Mirasano.

Kwibuka

Kwibuka ni indirimbo y’umuraperi Zeotrap afatanyije na Bwiru Majagu. Ivuga ubryo urubyiruko rugomba gusigasira amateka, yigishwa abato bityo bakayagenderaho kugira ngo ibyabaye bitazasubira.

Ni indirimbo kandi y’isanamitima ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bobly naho amashusho yakozwe na Zeotrap na TN Zethy.

Nintaha

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Utuje Sody yafatanyije na Yvan Isimbi. Yabwiye IGIHE ko ari indirimbo yatekereje bitewe n’ibitekerezo yagiye agira ku rupfu.

Ati “Muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe abatutsi bitewe no kubona abantu benshi batuvamo, inshuti, abo mu muryango n’abandi muri rusange byatumye nandika ku rupfu benshi bizera ijambo YOLO (You Only Live Once) ariko njye nemera ijambo YODO (You Only Die Once). Ikintera agahinda ntabwo ari urupfu rwanjye ahubwo abo nakundaga nzasiga mu marira.”

Yavuze ko iyi ndirimbo iteye agahinda kuko na we byamugoye kuyisohora kubera gutekereza cyane abantu yatakaje.

Avuga ko ayihuza n’ibihe byo kwibuka cyane ko hari benshi batakaje ababo mu 1994 bityo rimwe na rimwe bakaba batarabasha kubyakira.

Tuzabibuka Iteka

Ni indirimbo ya Placide Art Rwanda yafatanije na Justin. Placide yabwiye IGIHE ko bayihimbye bagendeye ku mateka y’ibyabereye i Nyanza ya Kicukiro aho abasirikare b’umuryango w’abibumbye basigaga abantu bari babahungiyeho bakaza kwicwa n’interahamwe.

Ati “Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku mateka twasomye yakusanyijwe na Jean Damascène Bizimana wa Minubumwe yanditse akiri umuhuzabikorwa wa CNLG ajyanye n’uburyo ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 zasize abatutsi bahungiye i Nyanza ya Kicukiro interahamwe zikabica bagerageje kubatakambira ngo babarinde ariko babasiga bonyine barabatsemba babica urupfu rubi rw’agashinyaguro.”

Wa munsi wageze

Ni indirimbo ya Cyusa Ibrahim ishingiye ku nkuru mpamo y’urubyiruko baganiriye agasanga bafata ‘Kwibuka’ nk’ibintu by’abantu bakuru babonye Jenoside bitareba abavutse nyuma yayo.

Iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri rusange Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agamije kumvisha abakiri bato ko Kwibuka ari inshingano za buri wese.

Igihango

Ni indirimbo ihuriwemo n’abahanzi 10 bihurije mu itsinda ‘Igihango’ ry’abakunze gukora ibihangano bigaruka ku burere mboneragihugu no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Indirimbo ‘Igihango’ yanditswe na Ntazinda Marcel, igaragaramo abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda nka Mukankuranga Jeanne uzwi nka Mariya Yohana, Munyanshoza Dieudonné uzwi nka Mibirizi na Eric Nzaramba wamenyekanye nka Senderi.

Irimo kandi Rwamihare Jean de Dieu uzwi nka Bonhomme, Ndayishimiye Ernest, Hon. Françoise Uwumukiza, Muyango Jean Marie, Aline Gahongayire, Rukundo Eric na Nyiranyamibwa Suzanne.

Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bagaruka ku ngingo zitandukanye z’igihango Abanyarwanda bafitanye n’Igihugu harimo kwirinda ko ibyabaye byazongera ukundi. Ikindi kigarukwaho muri iyi ndirimbo nk’igihango, ni uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bizahoraho iteka ryose kugira ngo ibyabaye bitazibagirana.

Ukomere

Ni indirimbo ya Korali Agape ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Nyarugenge. Igaruka ku butumwa bwo gukomeza abantu babashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakababwira ko Imana yabarinze icyo gihe igihari.

Iyi korali yakunzwe kubera indirimbo zitandukanye zirimo “Abasirikare”, “Waramamaye”, “Gucungurwa”, “Dawidi”, “Turayisenga ikumva” n’izindi. Korali Agape imaze imyaka isaga 24 mu ivugabutumwa. Igizwe n’abaririmbyi bageze ku 100 barimo abakiyirimo, abagiye gushakira ubuzima hanze y’igihugu ndetse n’abaterankunga batandukanye mu mpande zose z’Isi.

  Ajya amba hafi ya Messengers Singers

Itsinda ry’abasore bahimbaza Imana “Messengers Singers”, rikorera ivugabutumwa ry’indirimbo muri Eglise Adventiste Francophone de Kigali ryashyize hanze indirimbo nshya ryise ‘‘Ajya amba hafi’’.

Ubutumwa burimo bugaruka ku buryo abafite umutima uhagaze, Imana ibaba hafi, ikababera ubwihisho.

Messengers Singers yashinzwe ku wa 30 Kamena 2009, igizwe n’abaririmbyi umunani. Yatangiriye ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri College Adventiste de Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda. Kugeza ubu ifite album ebyiri z’amajwi na album imwe y’amashusho.

  Turi umwe ya Korali Iriba y’i Huye

Korali Iriba ikorera umurimo w’ivugabutumwa ry’indirimbo muri ADEPR Paruwasi ya Taba mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, yasohoye indirimbo y’ihumure mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi ndirimbo yiswe “Turi umwe”, igaruka ku butumwa bwerekana ko abantu badakwiye kugira ibibatanya ahubwo bakwiye gutahiriza umugozi umwe.

Korali Iriba yashinzwe ku wa 15 Gashyantare 1995, yatangijwe n’abantu 18. Izina ryayo ryamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘‘Nta kibasha’’, ‘‘Witinya’’, ‘‘Turiho ku bw’ubuntu’’, ‘‘Urakomeye’’ na ‘‘Icyampa’’.

  Humura ya Korali Abaragwa

Korali Abaragwa yo muri ADEPR Kicukiro Shell yashyize hanze indirimbo y’amajwi n’amashusho ikubiyemo ubutumwa butanga ihumure ku baturarwanda mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Twibuke twiyubaka

Ni indirimbo y’umuhanzi Mugunga Christian uyu akaba azwi cyane mu muziki gakondo; yayikoze mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu #Kwibuka28.

Ubwo yari amaze gushyira hanze iyi ndirimbo nshya, Mugunga yavuze ko inakangurira abakiri bato kutigira ba ntibindeba mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati" Ni indirimbo yo kwibuka, gusa nanasaba urubyiruko kutigira ba ntibindeba mu bikorwa byo Kwibuka kuko aribo Rwanda rw’ejo."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .