Ni igitaramo kinogeye ijisho cyabereye muri Romantic Garden ku Gisozi, mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira ku wa 27 Ugushyingo 2022.
Cyateguwe n’Ikigo Romantic Garden Ltd n’abafatanyabikorwa barimo uruganda NBG Ltd rwenga inzoga zirimo United Gin na Whisky.
Umuziki gakondo w’umwimerere ndetse ucuranzwe n’abahanga, ubwitabire buhambaye, kubyina kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma, ni bimwe mu byaranze iki gitaramo.
Orchestre Les Fellows niyo yafunguye iki gitaramo, iririmba indirimbo zayo zitandukanye zirimo ‘Mwana nakunze, Urukundo rukuze, Yewe Mukobwa, Sinigeze nkureba nabi n’izindi.
Umuhanzi Cyusa yaririmbye indirimbo zirimo Muhoza Wanjye, Marebe, Imparamba n’izindi.
Makanyaga washyize akadomo kuri iki gitaramo yaririmbye indirimbo ze zakunzwe na benshi zirimo ‘Mporeza umutima, Mukamurenzi, Nshatse inshuti, Rubanda ntibakakoshye, urukundo rurambuye, Suzana n’izindi.
















































































Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!