00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyatumye Prince Kiiiz ava muri Country Records, akanga akazi muri 1:55AM

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 9 May 2024 saa 08:56
Yasuwe :

Producer Prince Kiiiz uri mu basore bagezweho mu gutunganya umuziki, yatangaje ko yahisemo gusezera muri sosiyete ya Country Records mu rwego rwo gukurikira inzozi zo kwikorera ku giti cye.

Uyu musore ubwo yari mu kiganiro Versus cya RTV yahishuye ko igihe amasezerano ye yari hafi kurangira hari benshi bamwegereye barimo na sosiyete ya 1:55 AM bamusaba ko bakorana, ariko abatera utwatsi ahitamo gukurikira intumbero ze ndetse abifashwamo n’inama agirwa n’ababyeyi bashyigikiye icyemezo cyo kwikorera.

Ati “1:55 AM nta ruhare bari kubigiramo kuko nabo bigeze gushaka kumpa amasezerano y’uko twakorana ariko nabyo ntibyakunda, mu byukuri navuye muri Country Records kubera inzozi zanjye zo kubaka studio nini kandi cyaricyo gihe, bagiye baza benshi banyegera ariko nkababera ibamba kuko njye nari mfite icyo nshaka kugeraho.”

“Kwikorera zari inzozi zanjye, mbere y’uko njya muri Country Records nari natangiye gutekereza kugukora studio yanjye, gusa ndavuga nti reka mbanze nkore umwaka umwe mbe nisuganya, nagure izina ryanjye ngire ibikorwa byinshi bihagije nshyireho urwego rwanjye, igihe cyarageze ubu studio irahari amazina ntabwo ndatangira kuyashyira hanze.”

Uyu musore yemeza ko nta bibazo afitanye n’abayobozi b’aho avuye kuko batandukanye mu mahoro dore ko na mbere y’uko bakorana bari babizi ko azagenda bitewe n’uko bari bafitanye amasezerano yo gukorana mu mwaka umwe.

Ati “Ntabwo nabateguje cyane ariko njye numvaga ko iyo umuntu mwasinye amasezerano y’umwaka umwe yajya kurangira ntihabeho ibiganiro byo kuyongera, urumva biba byararangiye, ni ibintu biba byaranyuze mu mucyo, nawe akabyakira ku giti cye.”

“Gukoramo ni ikintu cyiza, ndabashimira bambereye abana beza turakorana , turafashanya, ari Country Records yabyungukiyemo ariko nanjye nabyungukiyemo ku ruhande rwanjye n’umuziki ubyungukiramo.”

Mu mwaka amaze muri iyi sosiyete yahigiye byinshi birimo kumenya uko azitwara ku bijyanye no kwakira abamugana, amasezerano bagirana, uko bamamaza ibikorwa byabo n’ibindi.

Prince Kiiz avuga ko nubwo agiye kwikorera hari imishinga y’indirimbo z’abandi bahanzi akiri gukora barimo Bruce Melodie.

Prince Kiiz yabanje guca muri 1:55 AM mu gihe kingana n’amezi atandatu mbere y’uko yerekeza muri Country Records mu 2023 abisikana na Element.

Ubu muri gahunda afite harimo gufasha abanyempano mu mwuga wo gutunganya indirimbo z’abahanzi, kandi azahera ku bo biganye mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki , ikindi harimo gukorana n’umuhanzi w’umukobwa.


— 


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .