Uyu muhanzi w’imyaka 40 ukomoka muri Jamaica azataramira Abanyarwanda ku wa 29 Ukuboza 2022 mu gitaramo kizabera muri BK Arena.
Iki gitaramo cyiswe ‘Dutty December’ ni kimwe mu ruhererekane rw’ibitaramo biri kubera muri BK Arena, aho abafite ikarita ya “BK Arena Prepaid Card’’ bagabanyirizwa igiciro ku matike y’ibi bitaramo bitandukanye bibera muri iyi nyubako.
Birashoboka cyane ko ari ubwa mbere wumvise izina Demarco, gusa mu bakunzi b’injyana ya ‘Dancehall’ ni umwe mu bakomeye Isi ifite.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘I love my Life’, aza gukundwa mu zindi nka ‘Comfortable’, ‘Bad Gyal Anthem’, ‘Copulation’ n’izindi.
Ku myaka 15 nibwo Demarco yatangiye gukora ibitaramo, aho yataramiraga mu kabyiniro ka Cactus.
Muri icyo gihe yari ashinzwe kwita ku majwi ya Future Disco, itsinda ry’aba DJs bihurije hamwe rikora umuziki wa Riddim.
Ku myaka 16 Demarco yavuye muri Jamaica yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yatangiriye ibyo gutunganya umuziki nka Producer. Gucuranga yabyigiye i Baltimore muri Amerika abyigishijwe n’inshuti ye.
Yakoze ibitaramo mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Ghana, Uganda, Kenya, Zimbabwe, Tanzania na Guinea.
Demarco yashinze sosiyete ifasha abahanzi ya True Gift Entertainment ikora ikanatunganya amajwi n’amashusho by’indirimbo ndeste n’ibiganiro byo kuri Televiziyo.
Mu 2017 yagiranye amasezerano na Entreeg Records / Konlive ya Akon nubwo batamaranye kabiri dore ko baje gutandukana mu 2019.
Demarco ni umwe mu banditsi beza b’indirimbo, dore ko mu 2019 hari indirimbo yitwa ‘Private Loving’ yandikiye Rihanna, akazi yafatanyije na Monique Lawz.
Uyu muhanzi wiyita ‘Da Don’ yavukiye muri Portmore St. Catherine mu 1982, afite album eshatu.
Album iheruka yise Melody igaragaraho abahanzi batandukanye nka Sean Paul , Sarkodie, Konshens , Ky-Mani Marley, Shaggy n’abandi.
‘Love my life’ ni imwe mu ndirrimbo zazamuye izina rye ku ruhando rwa muzika ku Isi
Indirimbo ‘No Wahala’ Demarco yahuriyemo na Akon na Runtown ni imwe mu zakunzwe cyane muri Afurika
Umva ‘Comfortable’ ya Demarco

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!