00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku gisope kinaguuye kigiye kujya gisusurutsa Abanya-Kigali buri kwezi

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 9 Ugushyingo 2022 saa 07:26
Yasuwe :

Sosiyete Andrei Gromyko Research Center Ltd nyuma yo kubona ko abakunzi b’igisope basigaye babura aho bidagadurira, yateguye igitaramo ngarukakwezi yise ‘Igisope Kinaguuye’.

Iki gitaramo kije nyuma y’icyo bakoreye muri Collège Saint André tariki ya 15 Ukwakira 2022 kikitabirwa n’abantu benshi.

Muri iki gitaramo kizaba kuwa 12 Ugushyingo 2022 hongerewe umubare w’abahanzi bazatarama barimo Musoni Evaritse waturutse i Alberta muri Canada, Orchestre Muhabura izava muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Andrei Gromyko utegura ibi bitaramo avuga ko ibi bitaramo bigamije kwigisha urubyiruko rw’abahanzi bashya muri muzika ku bijyanye n’ubutumwa batanga mu bihangano byabo.

Ati “Turashaka ko izi ndirimbo zitwa karahanyuze kandi zigikunzwe zikomeza gutanga ubutumwa bwiza bw’urukundo, butandukanye n’imvugo nyandagazi.”

Yakomeje agira ati “Turashaka kwereka aba bana ko bashobora gutanga ubutumwa bwiza mu ndirimbo zibereye umuco nyarwanda, dukangurira abakora indirimbo uyu munsi ko ubutumwa nyandagazi ataribwo bucuruza.”

Andrei Gromyko akomeza avuga ko bahisemo gutegura igitaramo nk’iki nyuma yo kubona ko abantu bamwe na bamwe bakuze badafite aho basohokera muri iyi minsi.

Yagize ati “Iyo urebye ibitaramo byinshi biba muri iyi minsi usanga ari ibyibanda ku muziki mushya gusa ugasanga hari bamwe bahejwe twakita ko bakuze.”

“ Icyo twifuza ni uko iki gitaramo cy’igisope kinaguuye kizajya kiba ngaruka kwezi kugira ngo n’abantu bakuze nabo bajye babona aho bidagadurira bongere bibone mu bitaramo byabo.”

Iki gitaramo kizitabirwa n’abacuranzi batandukanye barimo Tafum wo muri Ghana akaba asanzwe azwi mu ndirimbo Indahiro n’izindi za Rodrigue Karemera.

Abazabasha kwitabira iki gitaramo bazataramirwa n’abahanzi batandukanye barimo Makanyaga Abdul na Orchestre ye Inkumburwa, Bushayija Pascal, Heri Issa Ukasa wahoze muri Orchestre Nyampinga n’Ingeli , Ngabonziza Augustin wo muri Orchestre Les Citadins, Rubayiza Julien, Mugirima Jean Pierre wahoze muri Orchestre Les Huit Anges na Orchestre Impala de Kigali.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2022 muri Camp Kigali - Virunga hall, kwinjira ni ibihumbi 5000Frw ahasanzwe, na 15.000Frw mu cyubahiro (VIP) na 150,000 Frw mu myanya y’icyubahiro cy’icyubahiro (VVIP) ku meza y’abantu 6 bakongerwa icyo kunywa.

Ngabonziza Augustin wo muri Orchestre Les Citadins ni umwe mu bazitabira
Makanyaga Abdul azaririmba muri iki gitaramo ku nshuro ya kabiri
Bushayija Pascal nawe azaba ari muri iki gitaramo
Musoni Evariste na we yatumiwe muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .