Iki ni igitaramo cyateguwe na sosiyete ya Diamond League Ent cyari cyatumiwemo abahanzi basaga 11 b’abanyarwanda n’umunya-Jamaica, Collin Demar Edwards [Demarco]. Byarangiye haririmbyemo abahanzi bane gusa.
Nyuma yo kwikura ku rutonde kw’abahanzi babiri Ish Kevin na Chris Eazy byazamuye impungege kuri bamwe mu bari kwitabira iki gitaramo.
Ku munsi w’igitaramo, urujya n’uruza rwari hanze ya BK Arena wabonaga ko rudatanga icyizere gusa MC Nario wari kuyobora iki gitaramo, we yari yahageze saa moya z’umugoroba.
Ubwo byari bigeze saa 21:30 MC Nario na Ange bazamutse urubyiniro bahamagarira abasaga 50 bari bamaze kuhagera kwegera hafi y’urubyiniro, bababwira ko umuhanzi wa mbere agiye gutangira kubataramira.
Ibi byakozwe inshuro ebyiri zose nta muhanzi uzamuka ku rubyiniro, bigera n’aho MC Ange wagomba gufatanya na Nario, atongera kugaruka ku rubyiniro uyu musore akomeza akazi wenyine kugeza igitaramo kirangiye.
Nyuma yo gutegereza isaha n’igice nta kanunu k’umuhanzi urabanza ku rubyiniro, abari aho batekereje ko hashobora kuba habayeho gusigana cyangwa hari abatinye kujya ku rubyiniro.
Gusa amakuru agera kuri IGIHE, avuga ko nyuma yo kubona ko abafana babaye bake n’abahari bakaba bari batangiye kugenda umwe kuri umwe, byatumye bamwe mu bahanzi basaba ko bahabwa umwanya bakaririmba bakitahira kare.
Umuhanzi wabaye uwa mbere mu gusaba ibi yari Bushali washatse gukora kare, akabona gukomeza izindi gahunda.
Ibi byabaye nk’ibiteza ihurizo kuko amasaha yari yakuze kandi hari abahanzi 10 bagomba kuririmba kandi hari hasigaye amasaha ane kuyo bemerewe kumara muri BK Arena.
Nyuma y’umwanya wo kuganiriza bamwe mu bahanzi, abategura igitaramo banzuye ko haririmba abahanzi bane barimo Bushali , Ariel Wayz na Kivumbi King.
Bitandukanye n’uko mu bindi bitaramo bigenda, aho usanga hari abahanzi bamwe na bamwe bakunze kurwanira kuririmba nyuma, kuri iyi nshuro batanguranwaga kujya ku rubyiniro kugira ngo bakore akazi kabo kare, bitahire.
Bushali wari uherekejwe n’umufasha we nyuma yo kubona ko amasaha akomeje gukura, yasabye ko yabanza ku rubyiniro agakora akazi yahawe agataha.
Umunyamakuru Fredy Musoni wari muri iki gitaramo avuga ko kimwe mu byatumye umubare w’abitabiriye uba muto, byatewe n’isubikwa ryacyo ritunguranye ryabaye mu mpera z’Ukuboza 2022, kwikura ku rutonde rwa bamwe mu bahanzi no kuba Demarco asa n’aho ari mushya mu matwi y’abanyarwanda benshi.
Ati “Ibyo gusubika igitaramo byatumye hari abatakaza icyizere dore ko cyarinze gisubikwa nta muhanzi w’umunyarwanda uratangazwa mu bazaririmba muri iki gitaramo.”
“Kwikura mu gitaramo kwa Ish Kevin na Chris Eazy byatumye hari abatinya kugura amatike bibaza nti se nyiguze Ariel Wayz ntaze cyangwa undi dore ko nta n’ikiganiro n’itangazamakuru cyigeze kibaho ngo bashyire umucyo ku murongo w’igitaramo.”
Iki gitaramo benshi bashinja kutamamazwa n’imitegurire itameze neza abahanzi bazafatanya na Demarco wari utaramiye bwa mbere mu Rwanda, batangajwe habura iminsi itanu ngo igitaramo kibe.
Ibi ni ibintu bimaze gufata intera ku bategura ibitaramo bafashe umuco wo gutangaza umuhanzi uzaririmba mu gitaramo habura iminsi ibiri cyangwa itatu ngo igitaramo kibe bakirengagiza uruhare rwe mu kumenyekanisha icyo gikorwa.
Nyuma y’aho Demarco agereye mu Rwanda mu gicuku cyo kuwa 26 Mutarama 2023 , uyu muhanzi yazegurutse ibitangazamakuru bitandukanye huti huti bagerageza kwereka abanyarwanda ko yahageze.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!