Uyu mugabo avuga ko yahuye na Diddy mu 2012 muri Florida. Agaragaza ko nyuma, yemeye kujya guhura na we muri hoteli Intercontinental i New York.
Avuga ko kigerayo yasanzeyo Diddy n’umugore atigeze avuga amazina, maze uyu muraperi amutegeka gukora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa iminota myinshi n’uwo mugore, ndetse anamukoreraho ibikorwa bimutesha agaciro.
Uyu mugabo wiswe John Doe yakomeje avuga ko Diddy yamuhaye ibiyobyabwenge binyuze mu mazi yari mu icupa cyangwa amavuta y’abana yamusize ku mubiri azwi nka ‘Baby Oli’, bikamutera kubura ubushobozi bwo kwigenzura agatakaza ubwenge.
Nyuma yaho, Diddy ngo yamukurikiye mu bwiherero amusambanya mu kibuno ku ngufu. Ndetse nyuma y’ibyo, ngo Diddy yamubwiye amagambo ateye ubwoba.
Mu yo yibuka harimo agira ati “Niba narashoboye gutuma umuraperi TuPac mu 1996 yicwa, wowe se utekereza ko ntashobora kukugirira nabi?’’
Itsinda ry’abanyamategeko ba Diddy ryahakanye ibi birego, rivuga ko ari ibinyoma.
Diddy kuva muri Nzeri 2024 afunze mu gihe ategereje urubanza ku byaha ashinjwa birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi. Ibyaha byose aregwa yarabihakanye.
Mu 2024, abacamanza batatu batandukanye banze ko arekurwa by’agateganyo kubera impungenge z’uko ashobora kugerageza kubangamira abatangabuhamya. Icyo gihe yanatanze ingwate ya miliyoni 50$ ziba iyanga.
Kuri ubu, afungiye muri Gereza ya Metropolitan Detention Center i Brooklyn, aho ategereje urubanza ruzatangira tariki 5 Gicurasi 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!