00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihe by’ingenzi byaranze ubuzima bwa Buravan mu mafoto 50

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 August 2022 saa 09:26
Yasuwe :

Kugeza ubu intimba iracyari yose mu mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse bamwe ntibarabasha kwiyumvisha ko Yvan Buravan bakunze mu ndirimbo zitandukanye atakibarizwa mu bazima.

Amakuru y’urupfu rwa Buravan yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’iminsi yari amaze avurirwa mu Buhinde kanseri y’urwagashya.

Uyu musore wakunzwe na benshi mu ndirimbo nka ‘Malaika’, ‘Oya’, ‘Ni Yesu’ na ‘BigTime’ amazina ye ababyeyi bamwise ni Dushime Burabyo Yvan.

Yavutse tariki ya 27 Mata 1995 ni bucura mu muryango w’abana batatu.

Buravan yatangiye muzika akiri umwana muto. Ku myaka 2 gusa mukuru we yamuguriye piano y’abana yirirwaga akina nako kugeza aho akuriye akunda muzika cyane, ibi byatumye yinjira muri korali y’abana nyuma yo kwiyumvamo impano yo kumenya kuririmba n’ibyo atarigishwa.

Amashuri abanza yayigiye i Gikondo ahitwa ‘Le Petit Prince’, ayisumbuye ayigira muri ‘Amis des Enfants’ na ‘La Colombière ’, kaminuza yayigiye muri Kaminuza y’u Rwanda CBE Gikondo Campus, aho yize ibijyanye n’ubucuruzi, itumanaho n’ikoranabuhanga (Business Information and Technology).

Mu 2009 ubwo yari yujuje imyaka 14 y’amavuko Yvan Buravan yitabiriye irushanwa ry’ikigo cya Rwandatel yifuzaga abanyempano bashoboraga kubakorera indirimbo, icyo gihe yitwara neza mu guhatana aba uwa kabiri ndetse yegukana miliyoni 1,5Frw.

Uyu musore yagiye akora indirimbo zinyuranye ariko zitakunzwe cyane, kugeza mu 2015 ubwo yahuraga n’abagize sosiyete ya New Level ryamuhaye ikaze mu muziki nk’umuhanzi wabigize umwuga.

Nyuma y’imishinga myinshi bari bamaze gutegura, Yvan Buravan na New level batangiye urugendo mu 2016 basohora indirimbo nka Bindimo, Urwo ngukunda yakoranye na Uncle Austin, Malaika, Ninjye nawe, Just a dance, This is love, Oya, Garagaza, Si belle, canga Irangi yakoranye na Active n’izindi nyinshi.

Mbere yo kwitaba Imana, Yvan Buravan yari aherutse gusohora iyo yise ‘Big time’, indirimbo uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yanditse ashaka gukebura abiharaje imvugo zigaragaza ko nta rukundo rukibaho.

Dushime Burabyo Yvan yavutse tariki ya 27 Mata 1995
Mu bwana bwe, Buravan yakundaga gukini umupira w'amaguru no kuririmba
Mu 2011 ubwo Yvan Buravan yigaga muri La Colombiere, aha yari ari kumwe n'umukinnyi Iradukunda Jean Bertrand
Yvan Buravan ni umwe mu bantu batangaga icyizere muri muzika y'u Rwanda, aha yari akibyiruka mbere yo kwinjira mu muziki
Abakuranye na Yvan Buravan bazakubwira ko ari umusore wakundaga gusabana n'abandi
Abazi Buravan bahamya ko yari umusore uhorana ibyishimo n'inseko ku maso
Yvan yatangiye kugaragaza urukundo rwo gucuranga Piano akiri muto
Aha hari mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo Buravan afitanye na Umutare Gaby
Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi bakoranye na Buravan akizamuka
Mu nshuti za Buravan habagamo n'abakinnyi b'umupira w'amaguru, aha yari ari kumwe na Rutanga Eric wamenyekanye muri APR FC na Rayon Sports
Abatunganya umuziki bazakubwira ko Yvan Buravan ari umwe mu bahanzi bari bafite ijwi ridasanzwe n'ubuhanga mu kwandika
Ubwo Buravan yari ari mu gikorwa cyo gufata amashusho ya 'Malaika', imwe mu ndirimbo ze zakunzwe
Mu buto bwe, Buravan yakuze akunda gukina ikinamico
Mu 2017 ubwo Buravan yari yitabiriye amatora y'Umukuru w'Igihugu
Abahanga mu muco, bemeza ko Buravan yari Intore byahamye, hari yari ari kumwe na Jules Sentore, bombi baserutse mu myambaro gakondo
Buravan yabaye icyitegererezo ku bakiri bato
Buravan ubwo yashyiraga hanze album ye ya mbere yise 'The Love Lab' yataramiye abakunzi be biratinda
Muri iki gitaramo cyo kumirika album ye ya mbere yise 'The Love Lab', Buravan yageze aho afatwa n'amarangamutima
Buravan hamwe n'abasore bari bagize itsinda rya Active
Buravan ubwo yegukanaga igihembo cya Prix Decouvertes
Nyuma yo kwegukana igihembo cya Prix Decouvertes, Yvan Buravan yatangiye guhangwa amaso n'itangazamakuru mpuzamahanga, aha yaganiraga n'umunyamakuru wa France 24
Kwegukana igihembo cya Prix Decouvertes biri mu byatumye izina rya Yvan Buravan ritumbagira
Yvan Buravan yagiye ahura n'ibyamamare muri muzika ya Afurika
Yvan Buravan yagiye atumirwa mu bitaramo i Burayi
Yari umuhanga mu kuririmba, akamenya uko yitwara ku rubyiniro
Mu bitaramo uyu musore yitabiriye yagaragarizwaga urukundo n'abiganjemo inkumi
Uyu musore ni umwe mu bagize amahirwe yo gusangira urubyiniro na Diamond Platnumz ubwo aheruka mu Rwanda
Yvan Buravan n'inshuti ye Dj Marnaud basusurutsa abakunzi babo
Yvan Buravan ubwo yasusurutsaga abitabira Hanga Pitchfest
Yvan Buravan kimwe mu bintu yitagaho ni imyambarire
Buravan ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Nyuma y'ibikorwa bye bya muzika yanyuzagamo agasura Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .