00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hateguwe amarushanwa agamije kubyutsa umuriri mu banyempano bazi kubyina mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 April 2022 saa 01:13
Yasuwe :

Binyuze muri gahunda yiswe Z group yatangijwe n’urubyiruko rugamije guteza imbere impano za buri wese ariko bibanda mu ruganda rw’imyidagaduro, hateguwe amarushanwa yo kubyina.

Ni amarushanwa atazaheza buri wese ufite iyi mpano ndetse ategerejweho kongera kuzahura abanyempano muri uyu mwuga. Aya marushanwa agenewe ababyinnyi mu mbyino zigezweho no muri gakondo.

Pacifique Nshimirimana uyoboye uyu mushinga wa Z Group mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze bawutekereje bashaka kongera kubyutsa imbaraga zahozeho mu babyinnyi.

Ati “Twashatse kongera kubyutsa amashagaga yabagaho mu babyinnyi bo mu Rwanda. Tukaba twaratekereje igikorwa kizajya kiba buri mezi atatu mu buryo bwo guhiganwa hagendewe ku gihangano gisanzwe gihari. Kuri iyi nshuro twatekereje ku babyinnyi aho bazahatana mu gihe cy’ibyumweru bibiri.”

Umuntu ushaka guhatana afata amashusho abyina yigana indirimo yitwa ‘Fall down inside’ ya JZYNO afatanyije na Medikal. Ayo mashusho ayashyira kuri Instagram ye ariko agomba kuba ifite amasegonda atarenze 30 cyangwa umunota.

Nshimirimana avuga ko impamvu bahisemo indirimbo ya JZYNO na Medikal, ari uko bashakaga gukomeza guteza imbere umuziki wa Afurika.

Ikindi ngo ni uko aba bahanzi aribo babashije kumva vuba abatangije iki gitekerezo.

Indirimbo abashaka guhatana bazifashisha

Pacifique Nshimirimana uri mu bateguye iki gikorwa
Aya marushanwa agamije guteza imbere impano z'ababyinnyi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .