00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangiye amatora yo kuri Internet na SMS mu bihembo bya Isango na Muzika 2021

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Ukuboza 2021 saa 12:46
Yasuwe :

Hatangiye amatora yo kuri Internet na SMS ku bahanzi bahatanye mu byiciro 14 mu bihembo bya Isango na Muzika Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri na Isango Star.

Ni ibihembo bitangwa mu rwego rwo gushimira abahanzi mu ngeri zitandukanye mu muziki na filime cyane.

Mu mpinduka zirimo kuri iyi nshuro hiyongereyemo ibindi byiciro birimo icya Best Hip hop Artist, Best Video, Best Collabo, Best Album na Best Culture & traditional Artist.

Ubu gutora umuhanzi uri guhatana muri ibi bihembo byatangiye aho umuntu ushaka kubikora ashobora kwifashisha uburyo bwa SMS yandika code y’umuhanzi ashaka guha amahirwe, ubundi akohereza kuri 4546.

Ashobora kandi kunyura hano: Isango.igihe.com akamuha amahirwe yifashishije IGIHE.

Gutora kuri Sms bifite 40%, gutora kuri internet bifite 20% mu gihe abakemurampaka nabo bafite 40% by’amajwi ku muntu uzahiga abandi.

Kavukire Alex (Kalex) ukora ikiganiro Isango na Muzika cyagize uruhare mu itegurwa ry’ibi bihembo, yabwiye IGIHE ko imyiteguro yo gutanga ibi bihembo igeze kure, asaba abanyarwanda gukomeza gushyigikira abahanzi bakunda.

Ati “Imyiteguro tuyigeze kure yaba ku kijyanye n’ibihembo tuzatanga cyangwa se ahazabera igitaramo cyo kubitanga, byose twamaze kubitegura. Icyo nasaba abanyarwanda buri wese nakomeze gushyigikira umuhanzi akunda kugira ngo azegukane igihembo mu cyiciro arimo.”

Umwaka ushize ubwo hatangwaga ibihembo bya Isango na Muzika Awards, hashimiwe abitwaye neza mu byiciro bitandukanye birimo Best Male Artist, Best Female Artist, New Artist, Best Song of The Year, Best Audio Producer, Best Video Producer, Best Gospel Artist, Best Actor na Best Actress.

Byitezwe ko ibi bihembo bya Isango na Muzika Awards bizatangwa tariki 26 Ukuboza 2021 mu birori bizitabirwa n’abakunzi b’umuziki bizabera muri Canal Olympia.

Abahanzi bahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza mu bagabo
Abahanzikazi hataniye uzavamo uw'umwaka
Abahanzi bane nibo bahataniye Album y'umwaka
Icyiciro cy'abahanzi bahuje imbaraga bagakora igihangano cyiza
Icyiciro cy'abahanzi bashya kirimo abahanzi bane
Icyiciro cy'abahatanye muri Hip Hop
Icyiciro cy'indirimbo y'umwaka
Icyiciro cy'indirimbo y'umwaka
Icyiciro cy'umuhanzi uririmba indirimbo gakondo w'umwaka
Icyiciro cy'umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana witwaye neza kirimo abahanzi bane
Icyiciro cya video nziza kurusha izindi
Umukinnyi wa filime w'umugore wahize abandi
Umukinnyi wa filime witwaye neza kurusha abandi
Utunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi witwaye neza
Uwayoboye ifatwa ry'amashusho y'indirimbo w'umwaka azava muri aba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .