00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatahuwe indirimbo 12 za Michael Jackson zitigeze zijya hanze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 December 2024 saa 07:17
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 15 Michael Jackson wamamaye mu njyana ya Pop ku Isi yitabye Imana, hatahuwe indirimbo 12 ze zitigeze zijya hanze.

Izi ndirimbo zatahuwe mu nzu iherereye ahitwa San Fernando Valley muri California. Zakozwe hagati ya 1989 na 1991. Zabonywe mu nzu yahoze ibamo Bryan Loren wafashaga Michael Jackson gutunganya ibihangano bye. Zari ziri mu bubiko bwari bwaribagiranye.

The Hollywood Reporter yatangaje ko izi ndirimbo, Michael Jackson, atari yarigeze azishyira hanze. Iyi nzu yahoze ari iya Bryan Loren, wakoranaga na Jacskson yaguzwe na Gregg Musgrove, ndetse akaba yemeza ko yashimishwaga no kumva izi ndirimbo kuko nta wundi muntu wari warigeze azumva.

Iyi nyubako yasanzwemo ‘cassette’ 16 ziriho indirimbo 15 ari nazo zirimo iza Michael Jackson. Kuri izi ‘cassette’ uretse indirimbo ziriho, hariho n’ibiganiro by’inyuma y’amarido by’uko izi ndirimbo zabaga ziri gukorwa.

Gregg Musgrove umaze igihe abitse izi ‘cassettes’ yavuze ko kumva Michael Jackson ari gutera urwenya, ari ibintu byiza cyane.

Ati “Kumva Michael Jackson ariko kuvuga, atera urwenya ni ibintu byiza cyane.”

Uyu mugabo yatangaje ko kandi amaze igihe akora ubushakashatsi ku buryo yizeye neza ko izi ndirimbo nta hantu na hamwe zigeze zumvwa. Gusa, kugeza uyu munsi Musgrove nta burenganzira afite bwo gushyira hanze ibi bihangano, gusa ashobora kubigumana ariko ntabisakaze.

Ku wa 25 Kamena 2009 nibwo Michael Jackson wafatwaga nk’umwami w’injyana ya Pop yashizemo umwuka.

Hatahuwe indirimbo za Michael Jackson zitari zarashyizwe hanze
Michael Jackson ni umwe mu bakoze umuziki agakundwa n'Isi yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .