Gihozo yisunze Fireman mu ndirimbo ivuga umukobwa wananiwe gutegereza umusore bakundanaga, wagiye mu mahanga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 05:08
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Gihozo Pacifique uri mu bari kuzamuka neza muri iki gihe, yashyize hanze indirimbo ye nshya ivuga ku mukobwa ubenga umusore bakundanye, akisangira undi kubera ko uwa mbere yamusize akajya gushakisha ubuzima hanze y’igihugu.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Evydecks, mu gihe amashusho yakozwe na AB Godwin.

Muri iyi ndirimbo hari aho Gihozo aririmba ati "Agahinda ntikica kagira mubi, buri joro burya ribara uwariraye, iminsi iragena, amahitamo akaba ay’Imana. Nisanze mu mutego mutindi, nica isezerano twari dufitanye, ese aho uri niwumva iyi nkuru uzambabarira? Cyangwa uzangaya? Oya mbwira, ese uranyumva? Bavuga ko inzira itabwira umugenzi kandi uwububa abonwa n’uhagaze. Mfite isoni!”

Fireman mu gitero cye aza avuga ko abizi ko urukundo rudasaza, gusa akabwira uyu mukobwa wamwanze ko yishimira ko yabonye undi muhungu ujya mu cyimbo cye n’ubwo yishe isezerano bari bafitanye.

Gihozo Pacifique yavutse mu 1998, i Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Ni imfura mu bana babiri ababyeyi be bafite. Ni umunyeshuri mu mwaka wa kabiri wa kaminuza. Yatangiye umuziki mu 2017.

Uyu mukobwa amaze gukora indirimbo umunani zirimo iyo yise ’Ndi Uwawe’, ’Tujyane’, ’Wanyirahira’, ’Kwizima’, ’GO low’ yahuriyemo na Herbert Skillz na Urban Boyz.

Umuhanzikazi Gihozo yatangiye umuziki mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .