00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

General Benda; ‘umupyesi’ wahindutse ikirangirire ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 April 2025 saa 08:47
Yasuwe :

Mu myaka mike ishize, izina General Benda ryatangiye kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda cyane cyane kuri TikTok, aho uyu musore yerekana ubuhanga bwe mu kwigana amashusho n’imivugire y’abantu batandukanye.

Uretse kuba ari umwe mu banyempano bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda cyane mu kubyina, amaze kugwiza igikundiro mu bakurikira imbuga nkoranyambaga mu bisata byose amaze kugaragaramo mu rugendo rwe.

Uyu musore mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yatangiye kumenyakana mu 2020, mu bihe by’icyorezo cya COVID-19 nyuma y’igihe yari amaze akora akazi ko gucuruza inkweto mu Mujyi wa Kigali ibyo benshi bazi ‘nk’ubupyesi’.

Ati “N’ubundi nari nsanzwe mbyina ariko kuzamuka byaranze, nkabura ahantu menera. Byaranze neza nigira mu myenda, nkora akazi ko gushakisha abantu bagura imyenda mu Mujyi wa Kigali, ibyo bamwe bazi nk’ubupyesi.”

“Muri COVID-19, nibwo nagize igitekerezo cyo gukoresha TikTok, mbona ndi kugenda ndebwa kurusha kuri Instagram. Nasubiragamo amashusho y’ibintu bimwe na bimwe.”

Uyu musore agaragaza ko izina rye ryazamutse cyane, kubera gukora cyane kandi agashyira umutima ku byo yakoraga byose umunsi ku wundi.

Ati “Haranditse ngo nzakwicazanya n’ibikomangoma muri Bibiliya. Nagiye nkora cyane ngiye kubona mbona Jojo Breezy aranyandikiye, ni we wanzamuye icyo gihe Tity Brown ntabwo yari ahari yari afunzwe. Icyo gihe Jojo yananjyanye mu kazi bampemba 5000 Frw, ndavuga nti aba bantu babyina mu mashusho y’indirimbo ko bagowe?”

Avuga ko akazi yakoraga kazwi nko “kwataka” cyangwa se “ubupyesi”, yaje kukareka burundi ubwo yatangiraga kubona hari abantu benshi bamukunda kandi bamukurikira.

Ati “Kwataka burundu nabivuyemo nyuma yo kubona ko abantu benshi bankurikira, bagenda bampa icyizere cy’ubuzima. Jojo Breezy yagiye anjyana mu kazi, iby’ubupyesi ngenda mbivamo gake gake. Ndashaka gushinga iduka nzita ‘See The Outfit Store’.”

Avuga ko nka buri muntu uri kuzamuka mu myidagaduro, yagiye agira inzitizi , ariko icyamubangamiye ari ukuntu ababyinnyi mu myaka yo hambere nta gaciro bahabwaga nk’uko bimeze ubu.

Ubu asigaye akorana na Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda mu 2019 ku Isibo TV aho avuga ko yari asanzwe amukunda akaza kugira amahirwe Rocky usanzwe asobanura filime akamusabira akazi kuri televiziyo ubwo MC Buryohe wakoranaga n’uyu mugore yasezeraga.

Ati “Muyango ndamukunda cyane. Nari nsanzwe mukunda binanshimisha tugiye gukorana. Nk’umuntu nakundaga ikintu kigorana ni ukuba murebana mu maso, kandi wowe wumva umukunze ariko we ntabimenye, ugahita wumva ugize isoni. Ntabwo ndaba njye.”

“Njyewe ngira isoni cyane cyane ku muntu nkunda. Ntabwo twari dusanzwe tuziranye uretse kujya ahantu yakoreye. Ikintu cya mbere yambwiye ni ukwikuramo isoni. Isoni ziri kugenda gake gake.”

Uyu musore arakunzwe cyane mu myidagaduro mu Rwanda
General Benda yatangiye kumenyekana mu myaka itanu ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .