Nyuma yo kurushinga na Jay-Z mu 2008, Beyoncé wari usanzwe yitwa Beyoncé Giselle Knowles yongeye izina Carter ry’uyu mugabo we usanzwe yitwa Shawn Corey Carter, mu mazina ye.
Kuri iyi nshuro ubwo ikinyamakuru Forbes cyakoraga urutonde rw’abagore barangije 2024, ari indashyigikirwa cyakuye izina rya ‘Carter’ mu mazina y’uyu mugore.
Ibi iki kinyamakuru cyabikoze nyuma y’aho Jay Z ashinjwe gusambanya umukobwa w’imyaka 13 mu 2000, ubwo yari kumwe na Diddy ndetse n’ikindi cyamamare cy’umugore.
Bamwe mu babonye ibi, bakoresha internet bagaragaje ko iki kinyamakuru cyabikoze gishaka gutandukanya uyu mugore n’umugabo we abandi bavuga ko n’ubundi Forbes isanzwe yandika amazina ya Beyoncé Knowles gusa.
Gusa banyomojwe n’inkuru iki kinyamakuru cyamwanditseho muri Nzeri ubwo yashyiraga hanze umuvinyo yise ‘Sir Davis’, kikamwandika mu mazina ya Beyoncé Knowles-Carter.
Nubwo iki kinyamakuru cyatangiye kugendera kure amazina ya Jay-Z, uyu muraperi ubwo yashinjwaga gusambanya umwana yabyamaganiye kure, avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.
Beyoncé na Jay-Z bamaranye imyaka irenga 20 bakundana. Muri Mata 2008 ni bwo barushinze ndetse bafitanye abana batatu barimo umukobwa wabo mukuru bise Blue Ivy n’impanga Rumi na Sir Carter.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!