Tacona media& Entertainment ni sosiyete ikora ibintu bitandukanye ariko ikagiramo icyiciro cya Tacona Music aho bakora ibijyanye no gufasha abahanzi mu buryo bwo kumukorera indirimbo yaba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.
Tacona yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka itatu Fireman bagiye gukorana.
Fireman yavuze ko kugira ngo bagere ku mwanzuro wo gusinya ayo masezerano ari uko buri ruhande rubona inyungu mu rundi.
Yagize ati" Gukorera hamwe nibyo bishobora gutuma umuntu atera imbere, twasinye amasezerano y’imyaka itatu dufashanya. Hari inyungu bambonamo nanjye hari izo mbabonamo tugiye gufashanya mu bikorwa bitandukanye."
"Mbere nakoraga umuziki nirwariza, ariko gukorera hamwe bigiye kumfasha ibintu byinshi ntishobozaga nk’umuntu umwe. Twumvikanye ko bazamfasha gukora indirimbo yaba mu buryo bw’amajwi n’amashusho, kwamamaza ibihangano byanjye ndetse no kumfasha mu buzima bwa buri munsi."
Ubuyobozi bwa Tacona Media&Entertainment bwavuze ko mu masezerano bagiranye na Fireman harimo kuzamura umuziki we muri rusange.
Bongeyeho ko mu gihe Fireman yabona umuziki we udakura nkuko babyumvikanye yahitamo gusesa amasezerano.
Uyu muraperi avuga ko ikintu cyatumye afata icyemezo cyo gukorana na Tacona Media&Entertainment ari uko bamweretse uburyo bifuza kumufasha gucuruza ibihangano bye bikamubyarira inyungu yaba mu muziki no mu buzima busanzwe.
Fireman abajijwe ibya Tuff Gang, yagize ati" Nta kibazo bizatera kuko Tacona Media&Entertainment narabasobanuriye ko mfite itsinda nkorana naryo, twumvikana uburyo bitabangamirana cyane ko buri wese afite uko akora."
Tacona Media&Entertainment kugeza ubu ifite studio ikorera i Nyamirambo, iyi ikaba ari nshya ndetse ari nayo izajya ifasha Fireman gukora ibihangano bye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!