Aba baririmbyi bahatanaga nyuma y’imyaka ibiri begukanye irushanwa ry’umuziki rya East Africa’s Got Talent (EAGT) mu 2019. Aba bombi baririmba Pop, R&B na Afro-fusion.
Esther na Ezekiel ntabwo babashije kugera mu cyiciro cya nyuma kubera ko amajwi y’abafana yabaye make.
Ubwo biyerekanaga imbere y’akanama nkemurampaka nabwo bigaragaje neza ariko ikibazo kiba amajwi y’ababatoye. Aba bana baririmbye “You Are the Reason’’ ya Calum Scott.
Bifashishije urubuga rwa Instagram rw’umubyeyi wabo, Julie Mutesasira , bahishuye ko batabashije gukomeza. Aba bana bashimiye abafana bavuga ko nibikunda bazongera guhatana muri iri rushanwa.
Bagize bati “Mwarakoze kudushyigikira n’amasengesho yanyu. Ntabwo twabashije kugera mu cyiciro cya nyuma ariko twishimiye aho twageze.”
Uzegukana Canada’s Got Talent azava hagati y’Abanya-Canada Stacey Kay, Savio Joseph, Kellie Loder, Shadow Entertainment na Courtney Gilmour. Uzahiga azamenyekana ku itariki 17 uku kwezi.
Esther afite imyaka 17 naho Ezekiel afite 13. Ubu basigaye babana na nyina muri Canada aho atuye.
Irushanwa rya Canada’s Got Talent bitabiriye ryashinzwe na Simon Cowell, rirazwi cyane kuri Televiziyo zirenze 194 ku Isi yose. Rinafite igihembo cya Guinness World Records ku bwo kugira umubare munini w’abarikurana ku Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!