Ubwo Element yamurikaga integuza za Afrogako hari hashize amezi atatu studio ya Country Records imuritse indirimbo ya mbere yiswe “Abahungu” .
Iyo njyana Country Records yemeje ko ariyo Afrogako ndetse ari igitekerezo bwite cya nyiri iyi studio (Noopja) aho kuba icya Element nk’umwana bareze bakamukuza muri muzika.
Element na we uvuga ko ari we wazanye igitekerezo cy’iyi Afrogako , mu kiganiro yagiranye na 1:55AM Media, yasobanuye aho inkomoko yayo gusa akemeza ko yafatanyije na Noopja kwandika ijambo “Afrogako”.
Ati “Navuze Afrogako mu 2020 kuko ni igitekerezo nagize nkiri ku ishuri bitewe n’uko nabyinaga imbyino za Kinyarwanda.”
“Nkiri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kane natangiye gukunda ibintu bya Kinyarwanda gusa mu mutwe wanjye natangiye kugira ikintu cyo gushaka guhuza gakondo n’ibyo tubyina, mbihuza n’imicurangire igezweho kuburyo byaguka bikaba byajya n’ahandi nko mu tubyiniro ariko byahise bincaho kuko byari bindushije ubwenge cyane.”
Yavuze ko mu 2020 aribwo yaganirije Noopja bahuza ibitekerezo, bayita Afrogako.
Ati “Twarakoranye ntabwo ari we wayikoze, ni iyanjye kuko ninjye wazanye icyo gitekerezo.”
Producer Element avuga ko ibyo yakoze nta kintu kidasanzwe yaremye ahubwo yahuje injyana zari zisanzwe zihari bityo buri muntu wese yemerewe kuba yayikora.
Ati “Njyewe naravugaga nti ni gakondo yacu uyivanze na Afrobeats ihari, urumva ni ibintu byari bisanzwe bihari ntabwo ari ibintu nahanze kuva hasi, kuko muri iki gihe tugezemo nta kintu batahanze ahubwo ni ukubihuza kugira ngo ukore ibindi bintu bishyashya.”
Element yakomeje avuga ko azakomeza gukora n’izindi ndirimbo ziri mu njyana zitandukanye ndetse iby’Afrogako biramutse bimunaniye nabyo yabireka akikorera ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!