Abahanzi 8000 nibo bageze kuri Billboard, muri bo hazamo 18 babashije kugira indirimbo 100 zakunzwe cyane.
Elvis Presley ufatwa nk’umwami wa Rock & Roll ni we wagejeje ku ndirimbo 109 bwa mbere kuri Billboard, hari muri Gicurasi 1975.
Ni umuhanzi wamamaye mu kinyejana cya 20, yashyize itafari mu kumenyekanisha injyana ya Rock & Roll. Taylor Swift afite indirimbo 232 zakunzwe cyane kuri Billboard Hot 100.
Megan Thee Stallion yajyanywe mu nkiko
Megan Thee Stallion yarezwe n’uwahoze ari gafotozi we wihariye witwa Emilio Garcia.
Garcia yasobanuye ko muri Kamena 2022 ubwo bari muri Espagne, Megan Thee Stallion n’abagore batatu, bari mu modoka bakoze imibonano mpuzabitsina kandi abicaye iruhande.
Ni ibintu yabwiye urukiko ko byamwangije cyane kandi ko bukeye, Meghan The Stallion yabwiye gafotozi we guceceka ntazavuge ibyo yabonye muri iryo joro.
Ntabwo byarangiriye mu kumubuza kuvuga ibyo yiboneye ahubwo Meghan The Stallion yakomeje gutera ubwoba Emilio Garcia amubwira ko nabivuga bizamukoraho.
Ubwo bari bavuye muri Espagne, imikorere ya Emilio Garcia yarahindutse atangira kujya ahemberwa ku mafoto yafashe aho guhembwa ku kwezi.
Muri Kamena 2023 nibwo Emilio Garcia yabwiwe ko atagikenewe nka gafotozi wihariye wa Megan The Stallion atangira inzira zo kugana ubutabera kuko yaterwaga ubwoba bw’uko navuga ibyo yabonye mu ijoro basambaniraga iruhande rwe azagirirwa nabi.
Mu kirego Emilio Garcia yatanze, harimo ko Megan Thee Stallion yari yaramubujije gukorera abandi bantu kandi amasaha y’ikirenga ntabwo yayahemberwaga.
Uyu gafotozi yanasabye urukiko kumwishyuriza amafaranga yakabaye yarahawe y’ubwishingizi n’ay’iminsi y’ibiruhuko atahawe nk’uko amategeko abiteganya.
Abanyarwenya batanu batunze akayabo kurusha abanda bayobowe na Jerry Seinfeld
Forbes yanditse ko umunyarwenya Jerry Seinfeld atunze miliyali y’amadolali y’Amerika aho aza imbere mu banyarwenya batunze amafaranga menshi.
Yamamaye kuva mu 1989, afatwa nk’umwe mu banyarwenya b’ibihe byose.
Umunyarwenya uza ku mwanya wa kabiri ni Bryon Allen utunze miliyoni 735$, akurikirwa na Matt Stone utunze miliyoni 700$. Ku mwanya wa kane hari Trey Parker ubarirwa miliyoni 600$.
Kevin Hart wasuye u Rwanda ku itariki 18 Nyakanga 2023, ari muri batanu bahiriwe n’umwuga wo gusetsa abantu. Aza ku mwanya wa gatanu n’ubutunzi bwa miliyoni 450$.
Tiwa Savage yasekeje abantu nyuma yo kuvuga ko amashusho ari gusambana yasibwe n’abo yishyuye
Tiwa Savage yatangaje abantu ubwo yavugaga ko yishyuye abahanga mu bijyanye na murandasi ngo basibe amashusho yasakaye ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we.
Imyaka itatu irashize amashusho ya Tiwa Savage ari gusambana agiye hanze.
Yasobanuye ko icyamuteye ubwoba akibona ariya mashusho ari uko umwana we witwa Jamil azayakira.
Ati “Ubwoba bwarantashye ntekereje ko umunsi umwe umuhungu wanjye azayabona. Ariko nahise nshaka umuhanga mu by’ikoranabuhanga akura ariya mashusho kuri internet no kuri telefoni z’abantu bose. Ubu ndizera ko nta hantu wayakura!”
Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahaye inkwenene Tiwa Savage kuko bamufashe nk’umuntu udatekereza bitewe n’uko hari abagifite ariya mashusho bakaba bavuze ko ahubwo ashaka kongera kuvugwa cyane.
Eric Omondi yakebuye leta ayibutsa gukura abaturage mu kaga
Umunyarwenya Eric Omondi wo muri Kenya, yibukije leta ko ikwiriye kujya kureba ibibazo abaturage bafite ikabikemura aho kuganira kuri manda ya perezida.
Ni amashusho yasangije abamukurikira ari mu muhanda warengewe n’amazi, yambutsa abaturage.
Yanditse ati “Leta ya Kenya ikwiriye kuza ku mugezi wa Mangeli kuko ubuzima bw’abaturage buri mu kaga.”
“Hari imiryango izarengerwa n’amazi, hari abantu 34 twarokoye bari bagiye kugwa mu mazi, mu ijoro ryakeye twarokoye umugore n’abana batatu. Ubuzima bwacu buri mu kaga mu gihe Leta yireba ubwayo, abantu bari gupfa ariko ntituzaceceka”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!