00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Phil Peter, Alyn Sano, B-Threy mu bakoze mu nganzo … Indirimbo za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 May 2025 saa 02:37
Yasuwe :

Muri iki cyumweru turi gusoza abahanzi batandukanye baba abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka mu Rwanda no mu mahanga bakoze mu nganzo.

Abo barimo DJ Phil Peter, Chiboo, B-Threy n’abandi bakoze uko bashoboye kugira ngo baryohereze abasanzwe bakunda ibihangano byabo.

“Halo” - Phil Peter ft. Alyn Sano

Ni indirimbo Phil Peter yahuriyemo na Alyn Sano. Bombi baba bagaruka ku buryo urukundo rushobora kuzamo urusobe rw’ibibazo birimo no gukunda umuntu ariko kubivuga bikaba ingorabahizi.

“Vazi” - Chiboo

Muri iyi ndirimbo nshya Chiboo uri mu bahanzi bari kuzamuka neza yashyize hanze, aba yishyira mu mwanya w’umusore waryohewe n’urukundo, nyuma yo gukundwa n’umukobwa adatekereza ko yamwemera.

“Ukuri” - Maitre Dodian

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Maitre Dodian. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba agaragaza ko urukundo rw’ukuri rukiriho nubwo bamwe bashobora gushwana ariko kubera umutima utabyihanganira bakisanga bongeye gusubirana.

Uyu musore ubusanzwe yitwa Ngarukiyintwali Jean de Dieu. Afite imyaka 32 avuka mu Karere ka Rulindo. Avuga ko yatangiye gukora umuziki kuva mu buto bwe ariko ntibihite bimukundira bitewe nuko yiberaga mu cyaro.

Icyakora yajyaga yandika indirimbo azibika. Ubu afite indirimbo zibarirwa muri 400. Maitre Dodian yinjiye muri studio bwa mbere mu 2018 ari na bwo urugendo rwe muri muzika rwatangiye.

“Kwezi” - Yami Ley

Ni indirimbo nshya ya Yami Ley, aho aba yishyize mu mwanya w’umuntu wakunze undi bidasanzwe, akamugereranya n’Ukwezi.

“Kuri Date” - Joni Boy

Joni Boy ni Umunyarwanda ukorera umuziki we muri Suède. Yamamaye mu ndirimbo "Nimba Padiri" iba imwe muzakunzwe cyane muri muzika nyarwanda.

Kuri ubu Joni Boy yashyize hanze indirimbo yise “Kuri Date” ikaba iya karindwi amaze gushyira hanze mu myaka itanu amaze asubukuye ibikorwa bye bya muzika.

“Got it Feat” - RMH ft. B Threy & Bailey99beats

Ni indirimbo nshya ya RMH, B Threy na Bailey99beats. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bagaragaza ko mu buzima hari amahirwe menshi ariko umuntu akagenda ahitamo bijyanye n’ikimunogeye.

“IMFUBYI” - Maaska ft B-Threy & J-One

Ni indirimbo nshya ya Maasaka, B-Threy na J- One. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bagaragaza uburyo kubaho umuntu ari imfubyi ari ikibazo.

“Street Goat” - Zeo Trap

Ni indirimbo nshya ya Zeo Trap uri mu bahanzi bari kuzamuka neza muri iki gihe. Muri iyi ndirimbo aba avuga ubuzima bwo ku muhanda, akagaragaza ko atari agafu k’imvugwarimwe.

“Ubutumwa” - Janvier Muhoza

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Janvier Muhoza. Muri iyi ndirimbo aba agaragaza ubwiza bw’Imana.

Umwami ubasumba- Boris Mugabo

Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza kristo bikozwe mu njyana gakondo nk’uko Abanyarwanda bo hambere bahimbiraga abami ibisingizo n’ibisigo babacyeza.

Boris Mugabo yabwiye IGIHE ko nyuma y’iyi ndirimbo ari guteganya gushyira hanze izindi nyinshi “zizatwinjiza mu gutangira gukora ibitaramo bihuza abantu bose aho tuzatangirira muri Polagne, tugakomereza mu Rwanda ndetse n’ahandi Isi.”

Yasabye abakunda ibihangano bye guharanira gukunda no gusoma ibyanditswe byera kandi bakemera kuyoborwa n’ijambo ry’Imana mu buzima bwa buri munsi.

Arakomanga-Kefa

Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bugamije kubwira abantu ko Yesu akiza, bakamwizera ngo abahe agakiza. Igenewe kandi abantu bamaze kuyoboka inzira y’agakiza ndetse n’abatarakizwa kuko ari bo ubutumwa bwiza bugenewe.

Kefa ni umusore ukiri muto, nubwo ari indirimbo ye ya mbere yemeza ko afite intego yo kwamamaza Yesu n’ubutumwa bwiza mu Isi yose.

“Signorita” - Niyo Mpano

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Niyo Mpano uri mu bakizamuka. Ni indirimbo y’urukundo igaragaza uburyo umuntu akunda undi, akajya amuvuga imyato mu buzima bwe.

Indirimbo zo mu mahanga…

“Gimme Dat” - Ayra Starr ft. Wizkid

“Messy (From F1® The Movie)” - ROSÉ

“Old Phone” - Ed Sheeran

“Young & Dumb” - Avril Lavigne feat. Simple Plan

“Superman (The Shop Sessions)” - Morgan Wallen

“Lonely Dirt Road Remix” - Dax Feat. Maverick City Music & Nick Day

“Bliss” - Tyla


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .