00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Lamper ugezweho i Kigali yatangije ibitaramo ngarukakwezi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 March 2025 saa 03:58
Yasuwe :

Eric Livio Lamperti umaze kumenyekana ku izina rya DJ Lamper akaba umwe mu bavanga imiziki bagezweho mu Mujyi wa Kigali, yateguje ibitaramo ngaruka kwezi yise “Atmosfera” birimo ikigiye kubimburira ibindi kizaba mu mpera z’iki cyumweru.

Ni ibitaramo bizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Werurwe 2025 kuri Mundi Center, ndetse kuri iyi nshuro azaba aherekejwe n’abandi bahanga mu kuvanga imiziki barimo DJ Niny na Dj K’Ru.

Yabwiye IGIHE ko iki gitaramo yagitekereje ashaka kuzana impinduramatwara mu bitaramo bitandukanye bibera mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Ni igitaramo kigamije kuzana impinduramatwara mu myidagaduro nyarwanda.”

Avuga ko ari igitaramo yifuza ko kizaba kiri ku rwego mpuzamahanga, ndetse kikazahuriza hamwe kumurika imideli, umuziki n’ibindi bisata bigize imyidagaduro.

Iki gitaramo ku ikubitiro kizaririmbamo umuhanzi Cédric Kazihise-Gasaïda ukoresha amazina ya Starving Yet Full muri muzika, akaba umwe mu basore b’Abanyarwanda bahagaze neza ku rubuga rwa Spotify dore ko indirimbo yakoze nka Ngwino, Body Conversations na After Saturday Night zimaze gucangwa inshuro zirenze miliyoni imwe kuri uru rubuga.

Amatike ya mbere y’igitaramo yamaze gushira mu gihe hasigaye azagurirwa ku muryango ya 15000 Frw na 25000 Frw ya VIP. Ushaka kugura itike wakanda hano.

DJ Lamper akunzwe kubera uburyo avangamo imiziki yaba mu birori no mu tubyiniro dutandukanye acurangamo, amaze kubaka izina mu bakoresha imbuga nkoranyambaga kubera amashusho akunze kubasangiza.

Ni amashusho DJ Lamper afatira ahantu hatandukanye aba yatembereye akahacurangira ibyo we ahamya ko ari uguhuza ubukerarugendo n’akazi ke. Uyu musore amaze umwaka umwe urenga atangiye gukorera mu Mujyi wa Kigali.

DJ Lamper avuka kuri se w’Umutaliyani na nyina w’Umunyarwandakazi. Mu 2014 nibwo DJ Lamper yatangiye ibyo kuvanga imiziki mu Butaliyani mu kabyiniro kazwi cyane ‘Latin Club of Milan’.

Mu 2018 DJ Lamper yarangije Kaminuza mu bijyanye n’Ubukereragundo icyakora afata icyemezo cyo gukomeza ibijyanye no kuvanga imiziki. Kuva yamenya ubwenge, mu 2020 nibwo bwa mbere DJ Lamper yari agarutse mu Rwanda aha akaba yari aherekejwe n’umubyeyi we.

DJ Lamper amaze gucuranga ahantu hatandukanye harimo ‘La Creola Restaurant & Lounge’, ‘Lemon Kigali’ n’ahandi.

DJ Lamper yatangije ibitaramo ngarukakwezi
DJ Lamper ni umwe mu bavanga imiziki bagezweho mu Rwanda
Amatike ya mbere yamaze gushira mu gitaramo cya DJ Lamper, asigaye ni azagurirwa ku muryango ya 15 000 Frw na 25 000 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .