00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Cuppy yagaragaje ko arambiwe kuba ingaragu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 February 2025 saa 07:44
Yasuwe :

Umunya-Nigeria Florence Otedola wamamaye nka DJ Cuppy, yagaragaje ko umwaka utaha azizihiza umunsi w’abakundanye yubatse urugo.

Uyu mukobwa wamamaye mu kuvanga umuziki yabigarutseho mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, aho yiyifurije umunsi w’abakundana wabaye ku wa 14 Gashyantare 2025.

Yanditse ati “Umunsi mwiza wa Saint Valentin kuri njye! Ndahamya ko ari iya nyuma ndi ingaragu. Mana, kora akazi kawe.”

DJ Cuppy w’imyaka 32 ni umwe mu bakobwa batunze agatubutse. Yagiye avugwa mu nkuru z’urukundo n’ibyamamare bitandukanye ariko bikarangira batabanye. Mu bo bavuzwe mu rukundo harimo umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Nigeria Victor Anichebe. Bakundanye mu 2017 ariko ibyabo biza kurangira kubera ko bakundanye urw’iya kure.

Nyuma yakundanye na Asa Asika wamamaye mu muziki muri Nigeria ariko mu 2020 baratandukana. Yambitswe impeta kandi mu 2022 na Ryan Taylor wo mu Bwongereza wamenyekanye mu mukino w’iteramakofe, batandukanye mu 2023.

Cuppy yavutse ku wa 11 Ugushyingo 1992. Ni umwe mu bakobwa bahiriwe no kuvanga imiziki. Yagiye acuranga mu birori bikomeye mu bihugu bitandukanye.

DJ Cuppy yagaragaje ko arambiwe kuba ingaragu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .