Uyu mukobwa wamamaye mu kuvanga umuziki yabigarutseho mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, aho yiyifurije umunsi w’abakundana wabaye ku wa 14 Gashyantare 2025.
Yanditse ati “Umunsi mwiza wa Saint Valentin kuri njye! Ndahamya ko ari iya nyuma ndi ingaragu. Mana, kora akazi kawe.”
DJ Cuppy w’imyaka 32 ni umwe mu bakobwa batunze agatubutse. Yagiye avugwa mu nkuru z’urukundo n’ibyamamare bitandukanye ariko bikarangira batabanye. Mu bo bavuzwe mu rukundo harimo umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Nigeria Victor Anichebe. Bakundanye mu 2017 ariko ibyabo biza kurangira kubera ko bakundanye urw’iya kure.
Nyuma yakundanye na Asa Asika wamamaye mu muziki muri Nigeria ariko mu 2020 baratandukana. Yambitswe impeta kandi mu 2022 na Ryan Taylor wo mu Bwongereza wamenyekanye mu mukino w’iteramakofe, batandukanye mu 2023.
Cuppy yavutse ku wa 11 Ugushyingo 1992. Ni umwe mu bakobwa bahiriwe no kuvanga imiziki. Yagiye acuranga mu birori bikomeye mu bihugu bitandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!