Dizo Last, izina rigezweho mu gutunganya indirimbo ziganjemo Hip Hop mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Mata 2020 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Dizo Last, ni umwe mu bakora indirimbo za Hip Hop ziganjemo izo mu njyana izwi nka Kinyatrap ikunzwe na benshi mu rubyiruko rw’iki gihe, ni nawe wagize uruhare mu kuzamura abaraperi bagezweho mu Rwanda barimo B-Threy.

Imyaka ye si myinshi gusa afite ukuboko kuje ubuhanga mu gutunganya indirimbo ziganjemo iza Hip Hop cyane ko ari injyana yabyirutse yiyumvamo kurusha izindi zose zikundwa cyane kandi zigezweho yaba mu Rwanda no hanze yayo.

Yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe mu rubyiruko zirimo ‘Tsikizo’ yafatanyije na Bushali, ‘250’ ya Slum Drip, B-Threy na Bushali, ‘Nihe’ ya B-Threy na Trizzie Ninety Six.

Dizo atandukanye n’abandi batunganya indirimbo bamamaye mu Rwanda barimo Lick Lick, Madebeats, Pastor P, Bob, Clement Ishimwe n’abandi kuko we afite umwihariko wo gukora hip hop gusa mu gihe bo nta mwihariko w’injyana imwe bagiye baza ariyo bakora gusa batabivanga n’izindi.

Uyu musore yavutse ku wa 4 Kamena 1996.Mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye na Topographie hanyuma muri Kaminuza yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Yabwiye IGIHE ko yakuze yiyumvamo injyana ya Hip Hop ndetse akumva indirimbo z’abahanzi benshi bakunzwe muri iyi njyana ku Isi yose na n’uyu bafite ibigwi.

Ati “Nakuze nkunda umuziki kuva nkiri muto ahagana mu 2006, nagiraga portable CD Music Player (Walkman) niyo najyaga numviraho indirimbo zimwe na zimwe zari zigezweho z’abahanzi nka 50 Cent, Jermaine Dupri, Lloyd Banks n’abandi benshi. Nkura mbyiyumvamo ngeze ahagana 2013 natangiye kwiyumvamo umuziki aba ari bwo ntangira kuwutunganya.”

Mu Rwanda avuga ko nta wukora indirimbo (Producer) areberaho ariko hanze hakaba benshi barimo Metro Boomin, Boi 1da, Noah ’40’ Shebibi n’abandi.

Iyo umubajije impamvu akora indirimbo zo mu njyana ya Hip Hop gusa akubwira ko ‘nkunda Hip Hop kandi nyiyumvamo ntabwo ari ibintu nshakisha’.

Akubwira ko impamvu atunganya Hip Hop gusa, ashaka kugira uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki nyarwanda muri iyi njyana, hanze y’igihugu ikaba yacuruza ku rwego rwa Afurika n’isi yose.

Dizo yakoranye n’abahanzi bo mu gisekuru gishya muri Hip Hop barimo B-Threy, Trizzie Ninety Six, Bushali, Slum Drip, Mazimpaka Prime, Angelo Jawanzaa, Ice Nova n’abandi benshi. Mu bakuru yakoranye na Bull Dogg.

Intego ye ya mbere ni uguteza imbere umuziki muri rusange ku buryo n’abakunzi ba muzika ya Hip Hop mu Rwanda bakomeza kwaguka.

Dizo Last yatangiye label ya Ratio Music ifite na studio ikoreramo abahanzi harimo B-Threy, Trizzie Ninety na Angelo Jawanzaa akaba ariwe ubatunganyiriza indirimbo zikorerwamo.

Reba ‘250’ iri mu zakunzwe zakozwe na Dizo Last

Igitebo cya Chanel, indirimbo aherutse gukora

Dizo Last, umwe mu bagezweho mu gutunganya indirimbo ziganjemo Hip Hop wakoranye na benshi bazwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .