Uyu musore wakoze amashusho y’indirimbo nyinshi zikunzwe mu Rwanda, yatangarije IGIHE ko iyi ariyo ndirimbo ya mbere akoze muri studio.
Yemeza ko igitekerezo cyayo yakigize nyuma yo gushaka uko ahuza abahanzi bakamufasha gukora indirimbo zijya muri filime ye (Sound track) yamaze gutunganya.
Ati “Mbere y’uko mba ndi umuntu utunganya amashusho y’indirimbo nkanayayobora nsanzwe nkunda umuziki, ibi bintu byo kujya mu ndirimbo nabitekereje kera ariko nkabura umwanya wo kubikora , mbere ntabwo nigeze mbikoraho iyi ni inshuro ya mbere.”
Gad akomeza avuga ko atagiye gukora umuziki nk’akazi ke ka buri munsi nk’uko bamwe bari batangiye kubitekereza bavuga ko yinjiye mu muziki nk’umuririmbyi.
Ati "Abantu ntibabyitiranye nabonye hari abavuga ko ninjiye mu muziki, ibi by’umuziki njyewe ntabwo nzajya mbikora nk’abandi bahanzi babigize akazi ka buri munsi , nk’umuntu ushaka kwinjira neza mu bijyanye na sinema, guhuza aba bahanzi byaturutse ku gitekerezo nagize nshaka uko nakora indirimbo iherekeza filime (sound track).”
“Iyi ndirimbo yagombaga gusohoka muri izo ariko imaze gukorwa na Producer Element numvise bindenze numva ntari butegereze izindi ziza kuri filime, mpitamo kuyisohora, njyewe indirimbo nzajya nkora zizaba arizo gushimisha abantu, icya kabiri ni uko nzajya nzikoresha no muri filime zanjye natangiye gukora.”
Iyi ndirimbo izasohoka tariki 2 Gicurasi 2024, Gad na bagenzi be bayitiriye izina ry’umukobwa “Molomita” ni yo ya mbere ihuje Nel Ngabo ubarizwa muri Kina Music na Kenny Sol uherutse gusinya muri 1:55AM Entertainment.
Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe n’abarimo Gad, Meddy Saleh, Uniquo na Chico Berry, mu gihe amajwi yatunganyijwe na Producer Element.
Gad avuga ko yahisemo Nel Ngabo na Kenny Sol nyuma yo gusanga nta ndirimbo irabahuza ihari, icya kabiri bakaba ari inshuti ze yakoranye nabo cyane abakorera amashusho y’indirimbo.
Uyu musore winjiye mu bijyanye no gutunganya amashusho ya filime akanaziyobora ni umwe mu bakoze kuri filime ya Kigali Boss Babes.
Umwaka ushize Gad yehembwe nk’umuyobozi w’amashusho y’indirimbo wahize abandi mu Rwanda mu bihembo bya Isango na Muzika Awards 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!