00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Derrick Don Divin yasohoye album; Tonzi na Ish Kevin mu bakoze mu nganzo…Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 September 2024 saa 01:53
Yasuwe :

Abakurikira IGIHE umunsi ku wundi bamaze kubimenyera ko mu mpera z’icyumweru tubagezaho indirimbo nshya zagiye hanze, zaba iz’abahanzi bagezweho mu Rwanda n’abandi bakizamuka baririmba umuziki usanzwe n’uwo guhimbaza Imana.

Uretse mu Rwanda twambuka n’imbibi z’igihugu tukajya hanze yacyo yaba muri Afurika no hakurya y’inyanja. Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona cyane twifashishije urubuga rwa YouTube.

Abahanzi bo mu Rwanda barimo Derrick Don Divin wasohoye album, Tonzi, Serge Iyamuremye, Ish Kevin, Bruce The 1st, Nadiya, J-Sha bitabaza Andy Bumuntu, Edouce, Ganza n’abandi bakoze mu nganzo. Mu gihe abo hanze barimo Future, Shenseea, D’Banj, Bien Aime n’abandi na bo baryohereje weekend ababakunda.

Derrick Don Divin yasohoye album…

Umuhanzi Derrick Don Divin uri mu bamaze kwigwizaho abafana, yashyize hanze indirimbo esheshatu ziri kuri Album ye ya kabiri yitwa “Ndahindutse” n’amashusho yazo yakoreye i Bujumbura.

Yavuze ko yahisemo gushyira hanze indirimbo esheshatu kugira ngo asogongeze abakunzi be kuri Album ye ya kabiri na yo izasohoka vuba. Album ya kabiri iriho indirimbo 21.

Mu ndirimbo yakoze harimo izimaze gusohoka nka “Ijambo”, “Igifunguzo”, “Iminsi ntisa”, Ntwara gahoro”, “Genda ubabwire”, “Mporeza uwo Mwana”, “I love you Mama” na “Tambuka”.

Izi ndirimbo zose zatunganyirijwe muri Studio yitwa Don Legacy ikorera i Nyamirambo. Amajwi yatunganijwe na Derrick Don Divin, naho amashusho atunganywa na Alviz Organ ndetse na Tag Mayors.

Yabwiye IGIHE ko ashimira abakunzi be ndetse akaba agiye kubamurikira album ebyiri. Ati “Ubu ndi kwitegura kumurika album zanjye ebyiri z’indirimbo zanjye zizaza zisanga indi album y’ama-cover yasohotse umwaka ushize.’’

Album ya mbere izaba yitwa "Isengesho" mu gihe iya kabiri izaba yitwa "Ndahindutse". Album ya mbere iriho indirimbo zibanda ku rukundo n’umubano w’abantu, naho iya kabiri iriho indirimbo zivuga ku nkuru z’impamo z’urukundo n’ubuzima bwe n’ubw’abandi bantu yagiye abona, agahitamo kubinyuza mu ndirimbo kugira ngo zifashe n’abandi.

Uyu muhanzi yagize ati “Umwihariko w’izo Album zose zitiriwe indirimbo z’Imana kandi zose zigaruka cyane ku nkuru mpamo z’ubuzima nanyuzemo n’ibyo nabonye ku bandi bantu.”

“Mukiza’’ - Tonzi

Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Tonzi. Muri iyi ndirimbo aba aririmba agaragaza ko akurikije ibyo Imana igenda imukorera, kuvuga urukundo rw’Imana n’imigisha itanga byagora benshi kubera uko ibikora. Ati “Mbuze icyo mvuga, Mukiza ibyo ukora sinabona icyo nkwishyura.”

Iyi ndirimbo yashyizwe hanze binyuze muri label ya Alpha Entertainment mu gihe Eliel Filmz yatunganyije amashusho yayo, naho amajwi agatunganywa na Tell_dehm.

“Saa Cyenda” - Serge Iyamuremye

Ni indirimbo nshya ya Serge Iyamuremye, yumvikanamo ubutumwa bwo gushimira Kristo we witanzeho igitambo, agacungura ubugingo bw’abari mu Isi ku bw’Imbabazi ze, bakemerwa imbere y’intebe y’Imana isumba byose, nyamara bitavuye ku mirimo yabo myiza ahubwo ari ku bw’uburukundo Imana yakunze abari mu isi. Ni amagambo n’ubundi yanditse muri Yohana 3:16.

Hari aho agira ati "Ngeza ku Musaraba, aho imbabazi n’urukundo byavuye, ngeza ku Musaraba aho urukundo rwunze umwana w’umuntu. Ku musozi nacunguriweho hamenetse amaraso y’umwana udafite inenge, yambereye incungu nongera kwemerwa, kuva ubwo mpamagarwa mu izina rishya.”

“Yesu Ahuri” - PasiteriRichard Ngendakuriyo

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Richard Ngendakuriyo uririmba indirimbo zihimbaza Imana. Iyi ndirimbo yayihimbye asaba Imana kuba mu mutima we. Yavuze ko ubutumwa yashakaga gutanga ari ukwiyegurira Imana. Ati “Aho Yesu ari hari ubuzima buhoraho iteka, amahoro n’ibyishimo bihoraho.”

Pasiteri Ngendakuriyo asanzwe ari umuvugabutumwa ubifatanya no kuririmba. Avuga ko yatangiye umuziki mu 2015 kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo 10 zirimo n’izitarajya hanze.

“Bizima’’ - Ish Kevin

Ni indirimbo nshya ya Ish Kevin, aho uyu muhanzi aba aririmba yishongora ku bantu bahora bamutega iminsi n’abandi baba bigamba ko bamurenze, kandi ahubwo ngo ari we uri imbere yabo kure.

“Wallah Wasanga” - Dylan Flex

Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Dylan Flex uri mu bari kuzamuka. Iri kuri album aheruka gushyira hanze yise “Back 2 Back”. Muri iyi ndirimbo uyu mukobwa aba aririmba abwira umusore ko niba yaramukunze, yamwiyegereza kuko wasanga birangiye bakundanye bya nyabyo.

Mu buryo bw’amashusho, iyi ndirimbo yatunganyijwe na Zethy, naho amajwi atunganywa na Producer Murirooo.

“Ndarura” - Nadiya

Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Nadiya usanzwe abangikanya ubuhanzi, kubyina no kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi. Aba aririmba yishyize mu mwanya w’umukobwa ukurura abasore ku buryo bisanga baciye inyuma abakunzi babo.

“Marry Me” - Edouce

Umuhanzi Edouce Softman yashyize hanze indirimbo nshya hanze yise “Marry Me’’, yakoreshejemo umukunzi we Nyinawumuntu Delice Rwiririza witabiriye Miss Rwanda 2020 banabyaranye mu 2023.

“Do It” - J-Sha ft. Andy Bumuntu

Ni indirimbo nshya yahuriyemo itsinda ry’impanga rya J-Sha ndetse na Andy Bumuntu. Aba bahanzi baririmba umukobwa wakunze umusore ariko agatinya kubivuga ngo atazasekwa, agasaba umusore kubikora we niba abona ibirari by’urukundo.

“Bwe Bwe Bwe(Remix)” - Bruce The 1st ft. Kivumbi King, P-Fla, Juno Kizigenza, Green P, Bushali, B-Threy, K8 Kavuyo

Ni indirimbo yasubiwemo yari isanzwe yarakozwe na Bruce The 1st afatanyije n’abandi baraperi barimo Ish Kevin, Bulldogg na Kenny K Shot. Kuri iyi nshuro yahisemo kwifashisha abahanzi barimo Kivumbi King, P-Fla, Juno Kizigenza,Green P,Bushali, B-Threy na K8 Kavuyo.

Iyi ndirimbo iri kumwe n’izindi eshatu bihuriye kuri EP (Extended Play) yise “Bruce wa Mbere’’ aheruka gushyira hanze.

“Nk’abandi Bana” - Ganza

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Ganza wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “Cana Radio”, “Agnes’’ n’izindi mu myaka irenga icumi ishize. Mu minsi yashize yabwiye IGIHE ko yayihimbye agendeye ku buzima bwe bw’impamo yabayemo mu rugendo rwe rw’umuziki.

Yavuze ko yatekereje akabona kuri we igihe kigeze ngo areke kwifunga by’abahanzi bamwe batinya kuvugisha ukuri, agahitamo kuvuga akari ku mutima we. Yagize ati “Ndasaba abakire kunshoramo amafaranga, n’abafana bakongera kunshyigikira nka mbere.’’

Ati “Ese mama ko impano impfanye ubusa? Mwambwiye ko ndetse ngo mfite akajwi keza. Ndashaka kuba umusitari nkaba nk’abandi bana. Nkagura Brabus, nkajya muri Rwanda Day. Nkafata selfie na Muzehe [Perezida Kagame], ngasangira na Shaddy na Kate. Nkeneye ubufasha nkarya ku mafaranga, nkava mu mihanda.”

Avuga ko hari n’abamukekera ibiyobyabwenge, abasubiza ati “Gusa ntabwo ndi injiji yo guta umugati ngo ntoragure ibuye.’’

“Ineza yawe iduhoreho” - Chorale st Joseph le Travailleur Kibuye

Ni indirimbo nshya ya Chorale st Joseph le Travailleur Kibuye. Igaragaza uburyo Imana ineza y’Imana ihora ku bayiringiye umunsi ku wundi, ku hazaza habo, none n’ejo, n’ibihe byose.

“Uzaze Urebe” - Clemy

Ni indirimbo y’umuhanzikazi Clemy ukomoka mu karere ka Musanze. Uyu mukobwa aba arata ibyiza nyaburanga by’aka karere birimo n’ingagi mu birunga. Ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe ku wa 18 Ukwakira hazabaho umuhango wo Kwiza Izina abana b’ingagi.

“Slay Popo” - Josskid

Umuraperi Joss Kid yamurikiye abakunzi b’injyana ya Hiphop indirimbo yise “Slay Popo” igaruka ku musore watawe muri yombi, agasiga yandikiye umukunzi we urwandiko rusobanura uko byamugendekeye akamusaba no kurugeza ku mubyeyi we.

Iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo zasohotse kuri EP ya Josskid yise “Mugabo wa Cyenda”.

“Industry” - Dany Beats, KDaGreat, Trizzie96, Khalfan Govinda

Ni indirimbo nshya yahuriyemo KDaGreat, Trizzie96, Khalfan Govinda ndetse na Producer Danny Beats. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bagaragaza ibibazo bitandukanye biri mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.

“Days & Night” - Kevin Klein ft Shemi

Ni indirimbo nshya ya Kevin Klein usanzwe akora akazi ko kuvanga imiziki na Shemi. Muri iyi ndirimbo Shemi aba aririmba umukobwa amubwira ko azamukunda ijoro n’amanywa, akamubwira ko hari benshi baba batamwifuriza ibyiza ariko akwiriye kubirengagiza.

“Trust”- Fica magic

Umuhanzi Fica Magic yashyize hanze indirimbo nshya yise “Trust” igaruka ku butumwa bw’umusore usaba umukunzi we kwizera isezerano amuha, amubwira ko adateze kumusiga ndetse na bike bafite bazabisangira.

“Follow” - Loud Sound Music feat. Logan Joe & Angell Mutoni

Ni indirimbo Loud Sound Music yahurijemo abahanzi Logan Joe ndetse na Angell Mutoni. Muri iyi ndirimbo, umusore aba asaba umukobwa kumukurikira mu rukundo, undi na we akabyemera.

“Mbali” - Chiboo

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Chiboo uri mu bari kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda muri iki gihe. Uyu musore aba yishyize mu mwanya w’usaba umukobwa ko bakundana bikagera kure kuko yamwihebeye. Ati “Ntabwo byambera kubona nahemutse nkakwihakana.”

“Byemewe” - Brysee

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Brysee. Aba agaragariza umukobwa ukuntu amukunda byo gupfa, bityo adakwiriye kumugirira ubwoba bw’uko azagera aho akamwanga. Ati “Wabaye uwanjye byemewe.”

Indirimbo zo hanze…

“Hollon” - GloRilla

“TOO FAST” - Future

“Dating Szn (Options)” - Shenseea

“Kala” - D’Banj ft Awilo Longomba

“Nyash Na Nyash (Remix)” - Chella feat. ‪Young Jonn‬

“IFA” - Oxlade, Fally Ipupa

“Extra Pressure” - Bensoul ft. Bien

“Big Budget” - Pia Pounds

“Nshaka kumera nk’abandi” - Alvin Smith ft. Fernando Aye

“Highlyspiritual - Makoti” - Yvonne Chaka Chaka

“Nitadumu nae” - Yammi & Mbosso


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .