Uyu muhanzi ageze i Burundi nyuma y’umunsi umwe mugenzi we Juno Kizigenza ahageze bakazahurira mu gitaramo kimwe cyiswe ‘Party People’ kizaba ku wa 31 Ukuboza 2022 kuri Zion Beach mu Mujyi wa Bujumbura.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cyitiriwe Melchiol Ndadaye yakiriwe n’imbaga y’abakunda ibihangano bye bari baje bitwaje n’ibyapa byanditseho amazina ye.
Abakunzi bari bishimiye kumwakira bagendaga baririmba izina rye bagira bati "Davis , Davis , Davis D, Shine boy, Shine boy, ..." n’andi menshi.
Davis D ageze i Burundi nyuma y’amasaha ane ashyize ahagaragara indirimbo yasubiranyemo Big Fizzo yitwa ‘Truth or Dare’.
Umujyi wa Bujumbura urimo ibitaramo byinshi birimo abahanzi b’Abanyarwanda, guhera kuri Mike Kayiruhura wataramiye muri iki gihugu mu ijoro ryo ku wa 28 Ukuboza 2022, ndetse na Israel Mbonyi uhafite ibitaramo bibiri ku wa 30 Ukuboza 2023 no ku wa 1 Mutarama 2023.
Davis D na Juno Kizigenda bazahuza imbaraga n’abahanzi bagezweho i Burundi barimo, Drama T na Alvin Smith mu gitaramo kizafasha abakunzi b’umuziki bari muri iki gihugu gusoza umwaka wa 2022.
‘Truth or Dare (Remix)’ indirimbo nshya ya Davis D yahuriyemo na Big Fizzo






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!