Iyi album ya Kane yise ‘365’ umubare uhwanye n’iminsi uyu muhanzi amaze adakora indirimbo nyuma yo kugirana ibibazo na Sosiyete ifasha abahanzi ya Kikac Music agahitamo kubanza kurangiza igihe kiri mu masezerano bagiranye.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi album y’indirimbo icumi biteganyijwe ko izasohoka ku wa 10 Gashyantare 2023.
Iyi album yarambitsweho ibiganza n’aba producer bane barimo; Tell Them, Pastor P, Madebeats na Bob Pro.
Mu Ugushyingo 2021 nyuma y’imyaka isaga ibiri uyu muhanzi akorana na KIKAC Music nibwo havutse umwuka mubi watumye uyu muhanzi ahagarika ibikorwa bya muzika.
Icyo gihe mbere y’uko bimenyekana Danny Vumbi yari yarasabwe ibisobanuro ku byo atubahirije ku masezerano afitanye na KIKAC Music nubwo batifuje gutangaza ibitarubahirijwe.
Mu gihe KIKAC Music yari igitegereje ibisobanuro by’uyu muhanzi, ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwatunguwe no kubona Danny Vumbi ahitamo gusohora indirimbo ye nshya butabizi kandi mu masezerano bagiranye bitemewe.
Muri Mutarama 2020 ni bwo Danny Vumbi yinjiye muri KIKAC Music impande zombi zemeranya ko bazakorana imyaka ine.
Nubwo aya masezerano yahuye n’ibihe bigoye kubera ko Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, bimwe mu bikorwa yakoze harimo album ya gatatu yise ‘Inkuru nziza’ iriho indirimbo 12 yamuritse mu ntangiro za 2021.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!