00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Daniel Ngarukiye yataramiye i Kigali nyuma y’imyaka 10 (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 November 2024 saa 06:22
Yasuwe :

Umukirigitananga Daniel Ngarukiye umaze igihe kinini aba mu Bufaransa yishimiye kongera gutaramira mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’igihe kinini adaheruka kubikora.

Yabikoze nyuma y’aho yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024.

Yahageze ari kumwe n’umugore we Lavinia Orac ndetse n’abana be batatu barimo umukuru w’umukobwa witwa Impano Perfection ufite imyaka irindwi, umukurikira witwa Mbizihire Rares ufite itanu ndetse na bucura bwe witwa Inkumburwa Yannis ufite umwaka umwe n’amezi arindwi.

Muri iki gitaramo yaririmbanye n’abahanga mu kuririmba gakondo no gucuranga inanga barimo Audia Intore, Charles Mwafurika, Nkubana Patient na Niyifasha Esther.

Nyuma y’igitaramo Ngarukiye wari umuhanzi w’imena wanaririmbye kabiri muri iki gitaramo yavuze ko yishimye by’ikirenga.

Ati “Igitaramo cyagenze neza kurusha n’uko nabitekerezaga. Twagiteguye mu gihe gito kitarenze iminsi 10, kandi cyaritabiriwe abanyarwanda uburyo banyakiriye byarandenze. Bari bankumbuye nk’uko nanjye byari bimeze. Nari mfite inyota yo kongera kubumvisha umurya w’inanga nk’uko ntarajya mu Bufaransa n’ubundi bawumvaga bari bakumbuye umurya wanjye.”

Yavuze ko agiye gusubira i Burayi yishimye cyane ndetse avuga ko abantu benshi batangiye kumubwira ko agomba kugenda akoze ikindi gitaramo agasusurutsa abantu abumvisha umurya w’inanga.

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo barimo Impakanizi, Jules Sentore wagiteguye, Massamba, Rumaga n’abandi batandukanye.

Ngarukiye ni umwe mu bahanzi bake bafite ubuhanga buhanitse mu gucuranga inanga. Iyi mpano ayikomora kuri sekuru Semivumbi Simake wari intore y’intyoza mu guhamiriza kwa Rudahigwa i Nyanza mu Rukari.

Iyo muganira akubwira ko atari azi ko azaba umuhanzi ariko yakuze akunda cyane ubuhanzi bushingiye kuri gakondo kuko ari impano yo mu muryango avukamo.

Semivumbi Simake yari igihangange mu mihamirizo yahamirizanyije na Butera bwa Nturo na Sentore Athanase Rwagirizabigarama wabaye mu itorero ry’Umwami i Nyanza mu Rukari.

Ngarukiye yavuye mu Rwanda mu 2015 nyuma yo kurushinga na Lavinia Orac wo muri Romania. Yari amaze imyaka itatu atangiye kwinjira neza mu kwerekana impano ye, dore ko yatangiye kwigaragariza Abanyarwanda mu 2012.

Amafoto: Kwizera Remmy Moses

Reba indirimbo Daniel Ngarukiye aheruka gushyira hanze

Iki gitaramo cyari kimwe mu byitezwe bya gakondo
Ngarukiye yari afite itsinda ryamucurangiye
Niyifasha Esther n'itsinda bafatanyije bashimije benshi karahava
Ngarukiye uba mu Bufaransa amaze iminsi mike ari i Kigali
Wari umugoroba w'umurya w'inanga
Uyu muhanzi yaririmbye ibihangano bitandukanye
Ngarukiye yanyuze abari bitabiriye
Esther Niyifasha [iburyo] ni umwe mu bakobwa bihebeye gucura nga inanga
Daniel Ngarukiye yishimiye kongera gucurangira inanga i Kigali
Daniel Ngarukiye yataramiye i Kigali nyuma y'imyaka 10
Audia yanyujijemo abyina bya Kinyarwanda
Audia Intore ni umwe mu bataramiye abari bitabiriye
Bamwe mu bitabiriye bishimye bakora abataramyi mu ntoki
Abantu batandukanye bari bitabiriye iki gitaramo
Abitabiriye iki gitaramo bacinye akadiho karahava
Jules Sentore [ibumoso] yafashe ifoto n'abitabiriye
Massamba Intore ni umwe mu bari bitabiriye
Muri iki gitaramo benshi bari barangamiye abahanzi bashaka kumva uburyohe bwa gakondo
Muri iki gitaramo nta wishwe n'icyaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .