Muri iki kiganiro cyatambutse ku itariki 5 Mata 2024, Gaël Kamilindi yasize kimwe mu bisigo bya nyina watabarutse ubwo Kamilindi yari afite imyaka itanu y’amavuko.
Ni igisigo cyitwa ‘Culbuter le malheur’ kizagaragara muri filime mbarankuru yitwa ‘Didy’ izasohoka ku itariki 28 Gicurasi 2024.
Iyi filime izagaragaramo Gaël Kamilindi na François-Xavier Destors izaba igaruka ku buzima bw’uyu mubyeyi. Izerekanwa bwa mbere mu nzu ndangamurage yitwa Shoah iri i Paris.
Ubwo Gaël Kamilindi yasomaga icyo gisigo yajyanaga n’inanga iryoheye amatwi yakirigitwaga na Daniel Ngarukiye.
Kamilindi yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, akurira mu Busuwisi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!