00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CNN yashinjwe guhindura amashusho ya Diddy akubita Cassie bahoze bakundana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 March 2025 saa 07:34
Yasuwe :

Itsinda ry’ubwunganizi bwa P Diddy rirashinja CNN guhindura amashusho iki kinyamakuru cyashyize hanze, yerekana uyu muhanzi akubita Cassie Ventura bahoze bakundana, bukavuga ko atari ay’umwimerere ahubwo yahinduwe kugira ngo ibintu bigaragare ukundi bitandukanye n’ukuri kwabayeho.

Aba bunganizi ba Diddy bavuga ko CNN yabikoze mu buryo butatu, burimo guhisha igihe cya nyacyo igikorwa cyabereye, aho bavuga ko CNN yahishe iki gihe mu rwego rwo gutuma kumenya igihe ibintu byabereye n’uburyo byakurikiranye bigorana.

Ikindi aba bunganizi ba Diddy bavuga ni uguhindura uburyo amashusho akurikirana, aho bavuga ko CNN yahinduye uko amashusho yakurikiranye ndetse bikaba bivuze ko ibyabaye bishobora kuba byarerekanwe mu buryo butari bwo.

Muri iki kirego kandi bavuga ko amashusho yihutishijwe kurusha uko byagenze mu by’ukuri ndetse ibi bikaba byaratumye Diddy na Cassie, bagaragara mu yindi sura muri ayo mashusho bitandukanye n’uko byagenze bigatuma bamwe bafata uyu mugabo nk’inyamanswa.

Kubera izi mpinduka zakozwe, ubwunganizi bw’uyu mugabo buvuga ko amashusho ya CNN adatanga ishusho y’ukuri ku byabaye ndetse adakwiriye kuzifashishwa ubwo azaba aburana.

Bemeza ko amashusho yahinduwe agahindura isura y’ibyabaye, bikaba bishobora gutuma umuntu uri mu mashusho agaragara nk’ufite amakosa akomeye kandi atari ko bimeze.

Gusa umwunganizi wa Cassie Ventura, Douglas Wigdor, yabwiye TMZ ko aya mashusho azifashishwa mu rukiko nta kabuza kuko yerekana ibyabaye.

Ati “Mfite icyizere ko amashusho agaragaza ukuri kwa nyako kw’ibyabaye mu buryo bukwiriye, azemezwa nk’ikimenyetso mu rukiko. Kandi Diddy azaryozwa ibikorwa bye by’ubugome.”

Ku wa 17 Gicurasi 2024 nibwo hagiye hanze amashusho ya Diddy ari guhondagurira Cassie muri Hoteli. Aya mashusho ni ayo mu 2016.

Yagiye hanze mu gihe uyu mugabo yari amaze iminsi ashinjwa guhohotera abagore ndetse benshi bari bakomeje kumushyira mu majwi ko yagiye abibakorera mu bihe bitandukanye mu myaka yashize.

Ikinyamakuru CNN ni cyo cyabanje gusohora ayo mashusho yafatiwe muri "InterContinental Hotel" i Los Angeles, agaragaza uyu muraperi ari gukubita uwari umukunzi we, bahita bemeza ko nyuma y’isuzuma bakoze basanze ari Piddy.

Nyuma yo kujya hanze kw’aya mashusho Diddy yasabye imbabazi avuga ko ibyo yabikoze bitari bikwiriye. Ku wa 16 Nzeri 2024, Diddy yatawe muri yombi aho afungiwe mu Mujyi wa New York akurikiranyweho ibyaha bitandukanye byo gusambanya abagore n’abakobwa.

Uyu muhanzi azatangira kuburana ku wa 5 Gicurasi uyu mwaka nta gihindutse, nyuma yo gutanga ingwate inshuro eshatu ngo aburane adafunze ariko urukiko rukamubera ibamba.

Amashusho ya Diddy akubita Cassie bahoze bakundana yagiye hanze muri Gicurasi 2024
CNN yashinjwe guhindura amashusho ya Diddy akubita Cassie bahoze bakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .