00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christus Regnat yagarutse, Buravan yumvikana ashima Imana… Indirimbo zigezweho

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 April 2022 saa 06:53
Yasuwe :

Ubusanzwe mu mpera za buri cyumweru, IGIHE yiyemeje gukora urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi yaba abakizamuka n’abamaze kubaka izina. Ni gahunda igamije guteza imbere umuziki nyarwanda. Kuri iyi nshuro kubera ibihe byo kwibuka tugiye kwinjira izi ndirimbo twiyemeje kuzibaha kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Mata kuko ku wa 7 tuzatangira ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 28.

Nk’uko umuziki ari nk’umuti kuri benshi, uru rutonde twiyemeje kurukora nta kindi gikurikijwe ahubwo ari ukureba gusa indirimbo zasohotse. Ubu twakusanyije indirimbo ziheruka twabashije kubona. Zirimo izihimbaza Imana n’izindi zisanzwe.

“Sinteze kwiheba”

Ni indirimbo ya Chorale Christus Regnat imaze kubaka izina mu ndirimbo zinyuranye zaba izisingiza Imana, izirata umuco ndetse n’izindi zinyuranye. Ni muri urwo rwego bashyize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Sinteze kwiheba’ yahimbwe na Oreste Niyonzima. Ubutumwa nyamukuru ry’iyi ndirimbo ni uko ufite Imana aba afite byose.

Indirimbo itangira igira iti “Uhoraho ngufite sinteze na rimwe kwiheba kuko nzi ko ntakikunanira. Uhoraho ngufite sinteze na rimwe kwiheba kuko mba nzi ko mfite byose. Ni wowe byishimo byanjye, ni wowe mahoro yanjye, ni wowe mizero yanjye sinteze kwiheba.”

Iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri KCM Studio mu buryo bw’amaajwi naho mu buryo bw’amashusho itunganywa na Eliel Filmz ya Eliel Sando, ikaba yarakorewe muri Canal Olympia Rebero.

“Ni Yesu”

Ni indirimbo ya Yvan Buravan yakomoye ku mashimwe afite k’Uwiteka ukomeje kumurinda umunsi ku wundi ndetse akamuha n’umugisha mu byo akora byose. Uyu muhanzi mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo ye ya mbere yo kuramya no guhimbaza Imana.

Yavuze ko nubwo yifuzaga gukora iyi ndirimbo, ngo ntiyari azi neza ingingo azaririmbaho, kugeza umunsi yakoresheje ikizamini cy’ubuzima agasanga ari muzima bituma atekereza gukora indirimbo yo gushimira Imana. Iyi ndirimbo iri kuri album Buravan aheruka gushyira hanze yise ’Twaje’ igizwe n’indirimbo icumi.

  Nagutwikira Igitambo ya Korali Yesu Araje

Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Nagutwikira Igitambo’ ikubiyemo inkuru abantu benshi bazi yo muri Bibilia ya Eliya ku musozi Karumeli aho bavuga uburyo Imana yamutwikiye igitambo ubundi akabyitirirwa.

Umuyobozi wa Korali Yesu Araje, Muhayimana Elisa Claude [Elsa Cluz], yavuze ko indirimbo ‘Nagutwikira Igitambo’ itagamije kwamamaza “imvugo z’urubyiruko ahubwo ari uburyo bwiza bwo gushaka umubano uhamye n’Imana”.

  Ajya amba hafi ya Messengers Singers

Itsinda ry’abasore bahimbaza Imana “Messengers Singers”, rikorera ivugabutumwa ry’indirimbo muri Eglise Adventiste Francophone de Kigali ryashyize hanze indirimbo nshya ryise ‘‘Ajya amba hafi’’.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa Gatandatu, tariki 2 Mata 2022, yahuriranye n’igitaramo cy’iyi korali cyiswe “Yesu Aracyakora Concert’’.

Cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye ndetse abagiteguye bishimiye ko cyagenze neza.

Messengers Singers yashinzwe ku wa 30 Kamena 2009, igizwe n’abaririmbyi umunani; yatangiriye ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri College Adventiste de Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda. Kugeza ubu ifite album ebyiri z’amajwi na album imwe y’amashusho.

Izwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Amateka”, “Yesu Aracyakora”, “Nyuzura”, “Barashoboye”, “Urahambaye” n’izindi.

  Ukomere ya Korali Agape yo muri ADEPR Nyarugenge

Korali Agape ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Nyarugenge yasohoye indirimbo nshya yise “Ukomere” igusha ku butumwa bwo guhumuriza abantu.

Umutoza w’Indirimbo muri Korali Agape, Manishimwe Joshua, yabwiye IGIHE ko indirimbo yabo yakozwe mu rwego rwo guhumuriza abantu bafite ibikomere.

Ati “Turababwira ko Imana yabarinze cya gihe ntaho yagiye, iracyahari. Ni indirimbo ishingiye ku magambo y’Imana yanditse mu rwandiko Pawulo yandikiye 2 Abakorinto 1:10.’’

Korali Agape izwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Abasirikare”, “Waramamaye”, “Gucungurwa”, “Dawidi”, “Turayisenga ikumva” n’izindi.

“Wumve iri sengesho”

Ni indirimbo ya Iraguha Alain Marius ikubiyemo ubutumwa buri mu bice bitatu. Harimo gushima Imana ibyo yakoreye abantu, gutura Imana abacu n’ibyacu kuko ariyo mugenga wa byose no gusaba Imana gutsindira abantu umwanzi satani.

Ni isengesho buri wese ashobora gutura Imana haba mu gihe cy’ibyishimo mu gihe cy’akababaro. Si iyi ndirimbo gusa Alain Marius Iraguha akoze kuko afite n’izindi ebyiri zirimo “Uri Kirisitu” na “Ndakwihaye”.

Iraguha Alain Marius ni umugabo umaze imyaka 12 mu muziki wa Kiliziya ariko igihe kinini yakimaze akorana n’amakorali, aho yatangiriye muri Chorale le Bon Berger ikorera muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye anayiyobora imyaka ibiri aho asoreje amasomo yakomereje muri Chorale Christus Regnat ndetse na Choeur International.

“Ndi Rasta”

Ni indirimbo ya Ish Kevin yagiye hanze mu buryo bwa Lyrics Video. Iri kuri Mixtape yashyize hanze mu minsi yashize yise ‘Trapish II’ ikubiyemo inkuru zitandukanye ziganjemo izigaruka ku buzima butandukanye yagiye anyuramo.

Ndi Rasta’ ibanziriza izindi kuri iyi mixtape. Uyu muhanzi aba avuga ko ibyamubayeho birimo gufungwa bitigeze bituma adakomeza kuyobora mu ruganda rwa muzika.

Hari aho agira ati “Icya mbere kuva mvuye muri gereza si uko ndengana, ntabwo nje kwigira umwere aha nk’aba bava muri gereza bahimba iziriza abafana […] ngarutse gusoza ibyo natangiye. Ba bahanzi byavuzwe ko mbafata ku nda dore nabahaye umwanya ngo bigaragaze biragoye mbona coup d’état ibasaba akuka ntahari ntimutorwa kandi mwiyamamaje.”

“Tiyamo”

Ni indirimbo y’umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Ntwari Jean Yves ukoresha amazina ya City Tycoon mu muziki. Iyi ndirimbo yayihuriyemo na Papa Cyangwe.

City Tycoon aririmba yibanda ku njyana ya Afro hip hop, amaze gushyira hanze indirimbo zirimo iyo yise Money after money, bedroom remix, Surrender, Tebatusobola, Baby girl, Real love na Tujooge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .