Uyu muhanzikazi yifashishije konti ye ya Instagram yasohoye urutonde rw’ibitaramo agiye gukorera mu bihugu bitandukanye mu cyo yise “International Tour.”
Ni ibitaramo yatangiye gukora kuva kuri uyu wa Gatandatu ahereye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho biteganyijwe ko azabisoreza muri Afurika y’Epfo.
Mu rugendo rw’ibitaramo azakorera mu bindi bihugu agaragaza urutonde rurerure ruriho Umujyi wa Kampala, Cotonou muri Benin, i Lubumbashi muri Congo ndetse by’umwihariko hakazamo na Kigali.
Uyu mukobwa agaragaza ko azataramira i Kigali ku wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024, gusa ntabwo abazagira uruhare mu rugendo mu Rwanda baramenyekana neza.
Chley yatangiye umuziki mu 2021, ari nabwo yaje guhura n’abahanzi bakomeye iwabo muri Afurika y’Epfo bakagenda bamufasha, kugeza uyu munsi ubwo ari umwe mu bakomeye mu njyana akora y’Amapiano.
Reba “Komasava Remix”, imwe mu ndirimbo Chley yamamayemo yahuriyemo na Diamond Platnumz, Jason Derulo na Khalil Harisson
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!