00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chley wamamaye mu ndirimbo ‘Komasava’ yageze i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 August 2024 saa 07:24
Yasuwe :

Umuhanzikazi w’Umunyafurika y’Epfo, Siphesihle Nkosi wamamaye nka Chley mu ndirimbo ‘Komasava’ yakoranye Diamond Platnumz na Khalil Harisson, banaje gusubiranamo na Jason Derulo yageze i Kigali, aho ategerejwe mu gitaramo agiye gukorera mu Rwanda.

Uyu muhanzikazi yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane mu masaha ya Saa Yine z’ijoro. Igitaramo yajemo kiri mu ruhererekane rw’ibyo ari gukorera mu bihugu bitandukanye mu cyo yise “International Tour.”

Chley w’imyaka 19 yageze i Kigali ari kumwe na Sthibo usanzwe ari producer akaba n’umuhanzi. Bari bavuye muri Uganda, aho bakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kampala mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024. Ni ubwa mbere bombi bagiye gutaramira i Kigali.

Chley ubwo yageraga mu Rwanda yavuze ko indirimbo ’Komasava’ yakoranye na Diamond yageze ku rwego batatekerezaga, kandi umunsi ku wundi imibare y’abantu bayireba n’abayumva ikaba izamuka cyane.

Avuga ko gukorana na Diamond byaturutse ku mubano bafitanye w’igihe kinini wageze aho babana nk’abavandimwe.

Ati “Erega ni umuvandimwe wanjye kurusha undi wese[...] ikindi kirenzeho turavugana cyane buri gihe, rero ndamushimira.”

Chley azataramira i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024, muri Kigali Universe. Iki gitaramo agiye kuririmbamo cyateguwe na DJ Marnaud ndetse na 1:55 AM.

Uretse uyu muhanzi hazagaragaramo abandi bavanga imiziki bo mu Rwanda nka DJ Marnaud, Briane, Kevin Klein, DJ Inno ndetse na Shibo De Beat wo muri Afurika y’Epfo.

Muri iki gitaramo amatike ya 10. 000 Frw yamaze gushira ku isoko. Ubu hasigaye aya 15.000 Frw. Ushaka kugura itike wakanda hano https://marnaud.sinc.events/chley_koma_159

Chley yatangiye umuziki mu 2021, ari nabwo yaje guhura n’abahanzi bakomeye iwabo muri Afurika y’Epfo bakagenda bamufasha, kugeza uyu munsi ubwo ari umwe mu bakomeye mu njyana akora y’Amapiano.

Chley ni ubwa mbere ageze mu Rwanda
Chley yageze mu Rwanda aho agiye gukorera igitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .