Aba bombi bibajijweho mu gicuku cyo ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025, ku munsi wahariwe abakundana; ubwo bagaragaraga basohokanye mu Mujyi wa Miami.
TMZ yatangaje ko yabonye amakuru agaragaza ko aba bombi bajyanye kuri hoteli mu masaha ya mu gitondo, bakaba barishimanye bizihizanya umunsi wahariwe abakundana.
Ntabwo ari ubwa mbere aba bombi bagaragaye bari kumwe, cyane ko mbere yaho nabwo bari bamaze iminsi mike bagaragaye mu kabyiniro mu mujyi wa New York bahuje urugwiro.
Mu mwaka ushize muri Kanama nibwo Cardi B, yatse gatanya ye na Offset bari bamaze igihe babana.
Byari nyuma y’inshuro nyinshi, Cardi B na Offset bari baragiye batandukana. Mu 2018 batandukanye uyu muraperikazi ashinja umugabo we kumuca inyuma, no mu 2020 biba uko kugeza uyu mugore asabye gatanya mu rukiko.
Aba bombi bashyingiranywe mu 2017. Bafitanye abana babiri barimo imfura y’umukobwa bise Kulture Kiari Cephus w’imyaka itandatu n’umuhungu bise Wave Set Cephus ufite imyaka itatu.
Offset na we amaze iminsi avugwa mu rukundo n’umunyamideli Melanie Jaydal.
Stefon Diggs uri kuvugwa mu rukundo na Cardi B na we afite umukobwa w’imyaka umunani.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!