00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwiza yaragije album ye nshya Coach Gael na Tonzi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 January 2025 saa 07:26
Yasuwe :

Bwiza uri mu bahanzikazi bagezweho mu Rwanda yaragije album ye ya kabiri, Coach Gael na Tonzi, abagira abantu bagomba kuyikurikirana no kuyitiza umurindi ngo igere kure.

Uhujimfura Jean Claude ureberera inyungu z’uyu muhanzi yavuze ko ari ikintu batekereje, nyuma yo kubona gikwiriye kandi cyagira umumaro mu kumenyekanisha album yabo nshya.

Ati “Nibwo bwa mbere album ihawe Parrain na Marraine. Kubera ko aba ari abantu bagiye kugufasha ngo urugendo rwa album rugere kure. Umuntu witwa Coach Gael na Tonzi nibo twahisemo.:”

Yakomeje ati “Uribuka nshyiraho gahunda yo kugurisha album miliyoni 1 Frw, ukuntu batabyumvaga? ikintu abantu baba babura ni ukubereka ko icyo kintu kibaho. Mbere y’uko dushyira hanze indirimbo zigize album twahisemo kuyiragiza aba bantu.”

Bwiza mu minsi yashize ubwo yari i Burayi mu biruhuko, yemeranyije na Justin Karekezi usanzwe ategura ibitaramo akanatumira abahanzi batandukanye b’i Kigali binyuze muri sosiyete ye ‘Team Production’, gukorera mu Bubiligi igitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bwiza yagaragaje ko iyi album azayimurikira mu Bubiligi ku wa 8 Werurwe 2024.

Bwiza ntabwo aratangaza amakuru menshi yaba kuri album ye nshya ndetse n’iki gitaramo yamaze kurarikira abakunzi be.

Iyi album nshya Bwiza agiye kumurikira i Burayi izaba ikurikira iyo yise ‘My Dream’ yasohoye mu 2023 nubwo igitaramo cyo kuyimurika kitabaye.

Iyi album ya mbere Bwiza yari yatangiye kuyikoraho muri Mutarama 2024. Yayifashijweho n’abanditsi barimo Niyo Bosco ndetse na Mico The Best.

Abatunganya indirimbo bayikozeho barimo Tell Them, Santana, Nizbeat, Loader, Prince Kiiiz n’abandi.

Iriho indirimbo 14 zirimo iyo yise ‘Amahitamo’, ‘Amarangamutima’, ‘Are You Ok’, ‘Carry me’, ‘Monitor’ yakoranye na Niyo Bosco, ‘MR DJ’, ‘Niko Tamu’ yakoranye na Ray Signature na Allan Toniks, ‘Nobody’ yahuriyemo na Double Jay, ‘Sextoy’, ‘Rudasumbwa’ n’izindi.

Bwiza yahaye ububasha Coach Gael na Tonzi ngo bakurikirane album ye nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .