Butera Knowless yitanzeho urugero akebura abatakaza umwanya basenya abandi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Ukwakira 2019 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Butera Knowless umaze kumenyekana mu Rwanda no hanze yarwo, yashyize hanze indirimbo yise ‘Blessed’, ikebura abantu biha kwinjira mu buzima bw’abandi bakabasenya bitewe no kutishimira iterambere ryabo.

Knowless yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cy’iyi ndirimbo nyuma yo gusanga hari abantu batita ku byabo ahubwo bagahora barekereje gusenya bagenzi babo bari gutera imbere.

Yagize ati “ Guhimba iyi ndirimbo byaje nshaka kuririmba ku bantu batita ku byabo ugasanga umuntu abayeho kugira ngo asenye iterambere ryawe cyangwa se intambwe umaze kugeraho cyangwa se ntanishimire iyo ntambwe. Urwango rukamurusha imbaraga. Kuko ari ibintu rusange nifashisha urugero rwanjye. Nivugaho, nkaho nanjye bimbaho cyangwa se byambayeho.”

Avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo mu njyana ya Reggae cyaje nyuma yo kubisabwa n’abakunzi be benshi kubera ko uretse indirimbo imwe yakoze kera iri muri iyi njyana nta yindi yari aherutse.

Ati “Naherukaga gukora mu njyana ya Reggae kera. Iyo nari mfite yonyine ni ‘Nzaba Mpari’ ni indirimbo yageze kure abantu bakunze cyane rero nabyo binyereka ko abanyarwanda bayikunda nkurikije umusaruro wa ‘Nzaba Mpari’. Bari barakomeje kubinsaba.”

Avuga ko ‘Blessed’ itandukanye na ‘Yuda’ nayo yasohoye mu minsi yashize kuko iyi nshya ivuga ku bantu batishimira intambwe umuntu yatera mu gihe ‘Yuda’ ivuga ku muntu mushobora kubana akakwihishamo utazi ko ariwe mwanzi wa mbere ufite.

Muri ‘Blessed’, Knowless agaragazamo ibitekerezo by’abantu batandukanye bagenda bamuvuga mu buryo butari bwiza ku mbuga zitandukanye akavuga ko yabwifashishije nk’imfashanyigisho.

Ati “Biriya bitekerezo bibi abantu bagiye bamvugaho byari imfashanyigisho. Ngenda mbona ibitekerezo by’abanshyigikira, ariko hari n’ibindi biza bitari byiza ukibaza impamvu umuntu abivuze wenda mutanaziranye bikakuyobera. Byari ikimenyetso cyo kwerekana ko umuntu niyo yakwanga ntacyo bivuze ahubwo ubirengaho ugakomeza ibyawe.”

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Ishimwe Clement muri Kina Music naho amashusho afatwa na Meddy Saleh.

Knowless yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cy’iyi ndirimbo nyuma yo gusanga hari abantu batita ku byabo ahubwo bagahora barekereje gusenya bagenzi babo bari gutera imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza