Butera Knowless yashyize hanze indirimbo ikebura abasore bakinisha abakobwa mu rukundo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Nyakanga 2020 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Ingabire Jeanne wamamaye mu muziki nka Butera Knowless yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Player’ ivuga ku musore ukundana n’abakobwa benshi bose ababeshya.

Butera Knowless yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cy’iyi ndirimbo ubwo yari ari muri studio yakumva beat amagambo agahita amuzamo muri ubwo buryo.

Ati “Twari turi muri studio. Clement akora beat amagambo ahita anzamo n’injyana (melody). Kubera ko ndi igitsinagore rero nagombaga kuririmba indirimbo mvuganira bagenzi banjye. Ntabwo ari uko abahungu aribo babikora gusa nagombaga kuvugira abo duhuje igitsina.”

Yakomeje avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo azajya hanze mu minsi mike iri imbere ndetse amwe yanafashwe.

Butera Knowless uri mu bahanzikazi bafite izina mu muziki w’u Rwanda ari mu myiteguro ya album ebyiri azashyira hanze icyarimwe.

Yakomeje ati “Ndi gutegura album ebyiri icyarimwe. Iya gatanu yararangiye ndi gukora ku ya gatandatu. Bigenze neza uyu mwaka zose zaba zarangiye. Iya gatanu iriho indirimbo 10. Naherukaga gushyira hanze album mu 2016, iya gatanu indirimbo nyinshi ziriho zirazwi. Iya gatandatu niyo izaba iriho nshyashya nyinshi, nayo izaba iriho indirimbo 10.”

Butera Knowless yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Nyigisha’ irimo ubutumwa bwo gusaba Imana kwigisha abantu guca bugufi ariko ntibigire insina ngufi.

Indi nkuru wasoma: Ivumburamatsiko kuri Knowless: Indirimbo akunda zanditswe na Clement, urwibutso rwo mu bwana, umukobwa we n’ibindi

-  Reba indirimbo nshya ya Butera Knowless

Butera Knowless yashyize hanze indirimbo nshya ikebura abasore bakinisha abakobwa mu rukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .