00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Butera Knowless yanyuze abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Kanama 2020 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Ingabire Jeanne wamamaye mu muziki nka Butera Knowless, yanyuze abakurikiye igitaramo Iwacu Muzika Festival, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Ni mu ruhererekane rw’abahanzi bagiye bataramira abakunzi babo muri iri serukiramuco barimo Bruce Melodie, Mani Martin, Yvan Buravan, Queen Cha, Riderman, Igor Mabano n’abandi benshi.

Umuhanzikazi Butera Knowless niwe wari utahiwe ndetse yanyuze benshi bari bakurikiye iki gitaramo. Yaririmbye ibihangano bye byakunzwe cyane birimo ‘Ujya Unkumbura’, ‘Darling’ yahuriyemo na Ben Pol, ‘Day to day’, ‘Blessed’ n’izindi nyinshi.

Yabwiye IGIHE ko yafashe igihe kinini cyo gutegura iki gitaramo yagombaga kuririmbiramo abanyarwanda, kuko yifuzaga ko bazaryoherwa kandi yabigezeho.

Ati “Nafashe umwanya wanjye wose ngo ntange igikwiye kuko iyo ugiye gukora igitaramo, ari wowe muhanzi nyamukuru uba ugomba kugerageza gukora ikintu cyose cyatuma abantu baryoherwa. Nari mbyizeye ko abantu bari bwishime. Abantu benshi bagaragaje ko bishimye kurusha uko nabikekaga.”

Yavuze ko kuba yaririmbye imbere nta bafana bahari nta kibazo byigeze bimutera, kuko yatekerezaga ko byanga bikunze abakunzi be bazishima.

Ku rubyiniro, uyu muhanzikazi yafashijwe na n’itsinda rya Symphony rimaze kwamamara cyane mu gufasha abahanzi mu bitaramo.

Muri iki gitaramo kandi Butera Knowless yafashijwe n’abandi barimo Nehemie Gashumba uririmba indirimbo zo kuramya Imana, na Sezerano Onesime ushushanya; bose banyuze mu irushanwa rya Art Rwanda – Ubuhanzi.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika 2020 biri gutambuka kuri Televiziyo Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bitewe n’uko Isi muri rusange iri mu bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatewe inkunga na Banki ya Kigali, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tembera u Rwanda na ArtRwanda- Ubuhanzi.

Iwacu Muzika Festival ni ubwa kabiri iri kuba, ariko mu mwaka wa 2019 yazengurutse mu ntara zose z’igihugu, abahanzi batandukanye bashimisha abakunzi babo.

Butera Knoless ni umwe mu bahanzikazi bake mu Rwanda bamaze igihe kinini bihariye igikundiro
Butera Knowless ku rubyiniro yafashijwe na Symphony Band
Butera Knowless yavuze ko yafashe igihe kinini cyo gutegura iki gitaramo kugira ngo azaryohereze abazagikurikira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .