Butera Knowless yagaragaje umwana we mu mashusho ya ‘Nyigisha’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Kamena 2020 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Butera Ingabire Jeanne d’Arc umaze kwamamara nka Knowless, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Nyigisha’, yifashishamo umwana we.

‘Nyigisha’ ni indirimbo yanditswe na Ishimwe Clement, umugabo wa Knowless. Irimo ubutumwa buburira abantu gusaba Imana guca bugufi, no guhabwa ubwenge bwo kugira uko bitwara mu bihe byose baba bagezemo.

Mu gitero cya mbere agira ati “Nyigisha kuba umuntu nyagasani, mpa ubumuntu, mpa umutima mu bupfura simbe gito ngo ubuto bunshuke bimviremo gutana. Nyigisha gutanga ibitekerezo byanjye, unyigishe no kubaha iby’abandi […] nyigisha gushima nta buryarya, unyigishe gushima ntakomeretsa.”

Uyu muhanzikazi uri kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi amaze atangiye umuziki, yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yanditswe hagamijwe gukebura abantu kuko urukundo rwakonje.

Ati “Ni indirimbo Ishimwe Clement yanditse ariko ireba umuntu uwo ariwe wese, iyo urebye mu bantu ubona urukundo rutagihari, abantu bihugiraho. Intambara zibaho, ibyorezo … iyo urebye ugasanga abantu tumenye ko turi abantu kandi tukagira ubumuntu isi yagera kuri byinshi, ni aho igitekerezo cyavuye.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo abantu batandukanye barimo umubyeyi uri kwigisha abana ndetse n’ababyinnyi.

Knowless ati “Impamvu hagaragaramo umubyeyi uri kwigisha abana ni uko igiti kigororwa kikiri gito. Nashatse kugaragaza ko abana bitaweho bakiri bakigishwa ubumuntu bakiri bato byaba byiza Isi ntirusheho kuba mbi. Gukoresha ababyina ‘Danse contemporaine’ ni uko iyi atari indirimbo twari gushyiramo abantu bazunguza amabuno cyangwa bakora ibindi nk’abo nsanzwe nkoresha; iyi iratandukanye.”

Indirimbo ijya kurangira Knowless agaragara ari kumwe n’umwana we w’umukobwa w’imyaka ine Ishimwe Butera Or bari ahantu hasa nk’ahijimye atagaragara neza mu maso.

Yavuze ko impamvu yatekereje kumukoresha ari uko ashaka ko urumuri rumurasira.

Ati “Ni amashusho yafashwe izuba risa n’iriri kurenga, nashakaga kugaragaza ko nifuza ko izuba rimurasira, akabona urumuri ndetse agakomeza gukurana ubumuntu.”

Yabajijwe impamvu atahisemo kumugaragaza neza ari mu mashusho yo ku manywa, avuga ko byatewe n’ubutumwa yashakaga gutanga.

Iyi ndirimbo yatangiye kwandikwa muri Gashyantare uyu mwaka. Knowless yavuze ko kujya hanze isi iri mu bihe by’icyorezo atari bo babihisemo kuko byari biteganyijwe ko izajya hanze nyuma y’icyunamo bikaza guhurirana n’ibi bihe.

Amajwi yayo yakozwe na Clement Ishimwe uyobora Kina Music naho amashusho akorwa na Meddy Saleh.

Butera Knowless yavuze ko icy'ingenzi yashakaga atari ukugaragaza umwana mu isura ahubwo ari ugutanga ubutumwa
Butera Knwoless yasohoye amashusho y'indirimbo ye mu gihe yizihiza imyaka icumi amaze mu muziki
Indirimbo ijya kurangiza agaragara ari kumwe n'umukobwa we Butera Or

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .