00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie, Zizou, Bushali, Vestine & Dorcas, Kaayi mu bakoze mu nganzo…Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 December 2024 saa 03:00
Yasuwe :

Abakurikira IGIHE umunsi ku wundi bamaze kubimenyera ko mu mpera z’icyumweru, tubagezaho indirimbo nshya zagiye hanze kuva ku z’abahanzi bagezweho mu gihugu n’abandi bakizamuka baririmba umuziki usanzwe n’uwo guhimbaza Imana.

Uretse mu Rwanda, twambuka n’imbibi z’igihugu tukajya hanze yacyo muri Afurika no hakurya y’inyanja.

Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona cyane twifashishije urubuga rwa YouTube.

“Kuba Umugabo” - Zizou feat. P Fla, Bulldogg, Fireman Vayo, Calvin Mbanda & Jay C

Ni indirimbo iri mu ziri kuri album nshya ya Zizou Alpacino. Iyi album yise ‘Success from suffering’ igizwe n’indirimbo zahuriwemo n’abahanzi bagera kuri 20. Iyi ndirimbo yagiye hanze ku ikubitiro mu buryo bw’amajwi, yamaze gufatirwa amashusho.

Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi bagaragaza ko kuba umugabo bisaba kwihara no kwikokora umuntu akagera aho yambara n’umwambaro usa nabi cyangwa wacitse.

Bushali yashyize hanze album…

Bushali yashyize hanze album nshya yise ‘Full moon’. Iyi album igizwe n’indirimbo 17, iriho izo yakoranye n’abahanzi barimo Slum Drip na B Threy bakoranye iyitwa ‘Iraguha’, Kivumbi bakoranye iyitwa ‘Unkundira iki’, ‘Moon’ yakoranye na Khaligraph Jones, na ‘Kuki unteza i niqquh’ yakoranye na Nilan.

Iyi ni album ye ya kane izaba ikurikira iya mbere yise ‘Nyiramubande’, iya kabiri yise ‘Ku gasima’ n’iya gatatu yise ‘!B!HE B!7’.

“Yezu Agiye Gukiza” - Ishimwe Lamy

Ni indirimbo nshya ya Ishimwe Lamy uri mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba atanga ubutumwa bubwira abantu kubaha Imana kuko ariyo mukiza wa nyawe.

Lamy ni umwe mu bahanzi batangiranye n’umwaka wa 2024 mu muziki. Icyo gihe, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Nzamusanga mu Ijuru’’.

“BASi” - Là Reïna

Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Là Reïna uri mu bari kuzamuka neza muri iki gihe. Muri iyi ndirimbo, uyu mukobwa aba yishyize mu mwanya w’umukobwa wasariye umusore, akamubwira ko akwiriye kumwumva akamwubahira amahitamo ye yo kumukunda.

Muri iyi ndirimbo yibaza aho amwaye ku buryo umusore yihebeye we atamukunda.

“ Niki Minaji” - Bruce Melodie feat. Blaq Diamond

Ni indirimbo nshya Bruce Melodie yakoranye n’itsinda rya Blaq Diamond ryo muri Afurika y’Epfo. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baririmba bagaragaza umukobwa udasanzwe, baba bise izina rya Nicki Minaj uri mu bahanzikazi bakomeye ku Isi yose.

Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo yakozwe na Element na Bob Pro watunganyije amajwi.

Amashusho yayo yakozwe na Jean Christian Munezero wanyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi. Mu mashusho y’iyi ndirimbo, hagaragaramo umukobwa witwa Juru Ornella Queen, wakandiye mu muziki bikanga akerekeza mu byo kugaragara mu mashusho y’indirimbo.

“Gatarina” - Javanix

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Javanix uri mu bakiri kuzamuka. Uyu muhanzi ukorera umuziki mu Karere ka Rusizi, muri iyi ndirimbo aba agaragaza ko mu byo umuntu akora byose kwishima bigomba kuza imbere.
Iyi ndirimbo ikozwe mu njyana yiswe Amakonda yahanzwe na Logic Hit it ndetse ni we wayikoze mu buryo bw’amajwi.

“Aahh Ouhh” - Kenny K-Shot, Logan Joe, Bushali & Og2tone

Ni indirimbo yahuriyemo na Kenny K-Shot, Logan Joe, Bushali na Og2tone. Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi baba baririmba bishyize mu mwanya w’umusore ufite amafaranga akeneye kwishimishanya n’inkumi.

“Love” - Kaayi

Binyuze mu nzu ifasha abahanzi ya Babika Entertainment, umuhanzi uri mu basore bari kwitwara neza mu muziki nyarwanda bakizamuka ndetse umaze kumenyekana nka KAAYI, yashyize hanze indirimbo yise “Love”.

Mu buryo bw’amajwi yakozwe na YewëeH na Herbert Skillz uri mu bamaze kubaka izina muri Afurika y’Iburasirazuba.

KAAYI yavuze ko iyi ndirimbo ari indirimbo y’urukundo kuko arirwo asanzwe aririmba, ariko avuga ko ari impano yageneye abakunzi be mu mpera z’umwaka.

Uyu musore yatangiye umuziki by’umwuga mu 2022 ashyira hanze iyo yise ‘Moonlight’ yakurikiwe n’iyo yise ‘Iriza’. Izi zakurikiwe n’izindi zazamuye izina rye nka ‘Pali’ na ‘Julia’ ’Tamor (temps-mort)’ n’izindi.

Uyu musore akunda kugaragaza ko yifuza kuzaba icyamamare mu myaka mike iri imbere ariko ntabwo arakabya inzozi ze nk’uko abishaka.

“Ihema” - Vestine & Dorcas

Ni indirimbo nshya ya Vestine na Dorcas.

Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi bamaze kwigwizaho igikundiro baba bagaragaza ukuntu Imana iyo umuntu ayishingikirije imubera ubuhungiro. Bagashimira Imana yabakuye mu mwijima.

Ishimwe Vestine Taricy yavutse tariki 2 Gashyantare 2004, mu gihe mugenzi we Kamikazi Dorcas baririmbana we yavutse ku wa 28 Kamena 2006.

“Letting Go” - Bel

Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Uwase Belinda ukoresha izina rya Bel uri mu bakizamuka.

Uyu mukobwa ni umwe mu bari bitabiriye irushanwa rya ‘The Voice Africa’, ritarangiye kubera ibibazo bitandukanye. Iyi ni yo ndirimbo Bel yatangiriyeho.

“Ndaje” - Paccy Ishimwe ft. Immaculée

Paccy Ishimwe yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ‘Ndaje’ yaje mu bihe byo gusenga.

Akomeza ati “Gusa icyo gihe hari icyifuzo gikomeye twasengeraga ariko tubona nta nzira ndetse nta gusubizwa. Mu mutima hazamo kwibaza nti ese haba hari urubanza cyangwa igicumuro nakoreye Imana bigatuma ntasubizwa
Nyuma haje kuza Isengesho ryo guca bugufi riri muri Zaburi ya 51 kumwe Dawidi yasenze.”

“Gitare” - Hoziana Choir (ADEPR Nyarugenge)

Ni indirimbo ya Hoziana Choir ADEPR Nyarugenge yasubiwemo. Iyi ndirimbo y’iyi korali ni imwe mu zakunzwe cyane mu myaka yashize kubera ubutumwa burimo bukora ku mitima ya benshi.

Iyi ndirimbo ije nyuma y’izindi Hoziana yasubiyemo mu bihe byashize zirimo iyitwa ‘Turagutegereje’, ‘Tugumane’ n’izindi.

“Amen” - Eddy Muramyi ft. Bidandi

Ni indirimbo y’umuhanzi Eddy Muramyi uri mu bahanzi bari kuzamuka neza muri iki gihe.

Ni indirimbo ashyize hanze mu gihe ari kwitegura igitaramo yatumiyemo Umunya-Afurika y’Epfo Aubrey Takalani wamamaye nka Takie Ndou wubatse amateka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo cyo gufata amashusho ya album nshya y’umuhanzi Mudende Eddy Claude [Eddy Muramyi] uri mu bari kuzamuka neza mu Rwanda.

Eddy Muramyi azaba ari gufata amashusho y’indirimbo umunani zigize iyi album zirimo ‘Ameniona’, ‘Litandukulu Lovuleya’, ‘Waje Ushaka Njyewe’, ‘Warakoze’, ‘Asante Mungu’, ‘Ishimwe’, ‘Twegereye’ ndetse na ‘Yesu Christo’.

Iki gitaramo kizaba ku wa 13 Ukuboza 2024 muri Crown Conference Hall iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Kwinjira bizaba ari 5 000 Frw ndetse na 10 000 Frw.

Abandi bahanzi bazaririmba barimo Bella Kombo wo muri Tanzania na Holy Entrance Ministries, True Promises na Healing Worship Team. Eddy Muramyi wateguye iki gitaramo, yinjiye mu muziki mu Ukuboza 2019.

“Lahayiloyi” - Divine Nyinawumuntu

Umuramyi Divine Nyinawumuntu yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise "Lahayiloyi" igaragaramo umunyarwenya Phil Gentil ukora urwenya rwo kujyana abantu mu Ijuru.

Lahayiloyi ni indirimbo yandikiwe muri "Unlimited record studio" ari nabo bakoze amajwi yayo mu gihe amashusho yakozwe na Producer Ezekiel uzwi ku izina rya DNG.

Ni indirimbo ya kane muri rusange Divine Nyinawumuntu asohoye nyuma ya "Mbeshejweho", "Urugendo" na "Irembo".

“Larer” - Vex Prince ft. Fior 2 Bior

Umuhanzi Vex Prince yahuje imbaraga na Fior 2 Bior wo muri Côte d’Ivoire bakorana indirimbo bise ’Larer’.

Vex Prince aheruka kwerekeza mu Mujyi wa Abidjan mu gace kazwi nka Anono mu gihugu cya Côte d’Ivoire, aho yitabiriye iserukiramuco “Cocody Music Festival/ Festival de Musques de Cocody” agiye kuririmbamo ku nshuro ye ya mbere.

Ni cyo gitaramo kinini uyu muhanzi agiye kuririmbamo nyuma y’umwaka umwe ushize ari mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Uyu muhanzi yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024 yerekeza muri Côte d’Ivoire ari kumwe n’Umujyanama we Kubwimana Yvan, usanzwe ari umunyamakuru wa Radio/Tv Isango Star.

Izo hanze…

“Make It Up To You” - Khalid, Ayra Starr

“Shake Ah” - Tyla ft. Tony Duardo, Optimist Music ZA, Ez Maestro

“Uhh Yeahh” - Asake

“iseoluwa” - Fireboy DML

“Louder” - Blaqbonez feat. Ayo Maff and Bella Shmurda

“Funds” - Davido ft. ODUMODUBLVCK, Chike

“PŌSÉÏDØN” - Tayc

“Get It Right” - Tems ft. Asake

“Baby Oku” - 1da Banton ft. Fiokee

“Merry Christmas O!” - Yemi Alade

“Hark Now Hear” - Annatoria


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .