00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yakomoje ku ndirimbo ya gatatu mu zigize album ye nshya

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 2 May 2024 saa 10:11
Yasuwe :

Bruce Melodie witegura gushyira hanze album yise “Sample” yagarutse ku ndirimbo ya gatatu mu zigize uyu muzingo w’indirimbo 12, ari yo yise “Colorful Generation” yakoze mu buryo avuga ko butari busanzwe kuri we.

Uyu muhanzi ukubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari mu kiganiro Red Carpert cya VOA Africa yagarutse ku nzira yanyuzemo ajya gukora iyi ndirimbo yanditse ubwo yari yabuze ibitotsi.

Ati “Biterwa n’ibyiyumvo mfite, mfite indirimbo itarasohoka iri kuri album yanjye izasohoka vuba aha, ni indirimbo yitwa Colorful Generation , uzi uko yaje se? umunsi umwe nararyamye numva nshaka gukora indirimbo ndabyuka njya muri studio yo murugo hari nka saa cyenda zijoro nshuranga piano numva ntibirikugeza aho nshaka nsubira kuryama ariko mbura ibitotsi.”

“Icyo gihe nafashe telefone ntangira kwandika ibiri mu mutwe wanjye, ijambo rya mbere ryanjemo ni Colorful Generation, ntangira kwandika amagambo, ubundi ubusanzwe si uko mbigenza iyi nkora indirimbo mba ndi muri studio nkakora amajwi nkabona kwandika amagambo agize indirimbo, mu gitondo bukeye bwaho nibwo nagiye muri studio ntangira kurema injyana nsanga byabintu nanditse nijoro bihura neza n’injyana nacuze, byari byoroshye.”

Uretse iyi ndirimbo Bruce Melodie avuga ko atibanda ku ndirimbo zo kubyina gusa hari ubundi butumwa aririmba harimo n’izakababaro nka “Narinziko uzagaruka” indirimbo yakomotse ku mubyeyi we witabye Imana mu 2012.

Iyi ndirimbo nayo izasohoka kuri iyi album nshya, Bruce Melodie ajya kuyikora yabanje kwishyira mu mwanya wa mushiki we muto watekerezaga ko umubyeyi wabo (Mama) atitabye Imana ahubwo hari aho agiye azagaruka.

Muri iyi ndirimbo yuje amarangamutima Bruce Melodie aririmba yibaza niba azongera kubona uyu mubyeyi we ndetse n’uburyo yatabarutse atarasobanukirwa iby’urupfu, ku buryo n’ubu agishengurwa n’urupfu rwe.

Uyu muhanzi wakuze yifuza kuririmba nka Craig David aherutse kubwira abakunzi b’umuziki we ko album ye izasohoka muri Gicurasi 2024. Zimwe mu ndirimbo zimaze kumenyekana ziri kuri iyi album harimo iyo yise “Colorful Generation”, “Soweto” na “Narinziko uzagaruka.”

Indirimbo Colourful Generation izaba iri kuri album Bruce Melodie yitegura gushyira hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .