Bill Withers wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Lean On Me’ yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Mata 2020 saa 06:16
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Bill Withers wamamaye mu myaka ya za 70 mu ndirimbo zirimo ‘Ain’t No Sunshine’ na ‘Lean On Me’, yitabye Imana azize ibibazo by’umutima, ku myaka 81.

Amakuru yagiye hanze avuga ko uyu muhanzi yashizemo umwuka ku wa Mbere, i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko umuryango we wabibwiye Associated Press.

Withers azwiho indirimbo yanditse zakunzwe cyane mu myaka ya za 70, zirimo ’Just The Two Of Us’, ’Lovely Day’ na ’Use Me’. Nubwo yahagaritse gusohora indirimbo mu 1985, zakomeje gukoreshwa cyane.

Umuryango we wakomeje uti "Twababajwe no kubura umugabo dukunda, witanze akaba na data.”

Indirimbo ye yakunzwe cyane ya Lean On Me yayishingiye cyane ku buzima yabayemo muri Virginia y’Iburengerazuba, aho abantu bafashanyaga mu bibazo byose bahuraga nabyo.

Mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, iyi ndirimbo yakomeje gukoreshwa, umuntu akifashisha injyana yayo ariko agashyiramo amagambo ye bwite, mu gushyigikira abakozi bo mu nzego z’ubuzima n’izindi serivisi z’ibanze.

Withers yavutse mu 1938 ari umuhererezi mu bana batandatu. Se yapfuye akiri umwana, arerwa na nyina na nyirakuru. Yinjiye mu muziki afite imyaka 29, nyuma y’imyaka icyenda mu gisirikare.

Yanditse album ye ya mbere, ’Just As I Am’, mu 1970, aza gukora indi yitiriye indirimbo ye ’Lean On Me’ mu 1972, yaje no gukoreshwa mu irahira ry’abayobozi barimo Barack Obama na Bill Clinton.

Indirimbo ze Ain’t No Sunshine’ na ‘Lean On Me’ zasubiwemo cyane n’abahanzi batandukanye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .