Bigeze gutandukana mu gihe cy’umunsi umwe! Ibidasanzwe mu rukundo rwa John Legend na Chrissy Teigen

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Kamena 2020 saa 02:33
Yasuwe :
0 0

Imyaka irindwi igiye gushira urukundo rwa John Legend na Chrissy Teigen rushimangiwe n’isezerano bahanye bakiyemeza kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Ni intambwe aba bombi bateye nyuma y’igihe bakundana cyane ko bamaranye imyaka 13 agatoki ku kandi imitima yabo iterera hamwe, kuko bamenyanye mu 2006 ubwo hari hari gufatwa amashusho y’indirimbo ya John Legend yise ‘Stereo’.

John Legend yavuze ko yamenye Chrissy Teigen biturutse ku nshuti bari bahuriyeho yamubwiye ko bakoresha umunyamideli muri iyi ndirimbo gusa nyuma ibyari akazi biza kuvamo ubucuti budasanzwe bwabyaye urukundo no kurushinga.

John Legend yigeze kuvuga ko bitari byoroshye kumufatisha ariko byakunze. Ati “Gufata amashusho y’indirimbo byari byiza, nabashije kumumenyaho byinshi. Arashimishije, ni umunyabwenge kandi ni mukundabantu. Ntabwo ari ibisanzwe gushimisha umuntu nkabona icyo namwifuzagaho ariko byarakunze.”

Chrissy Teigen na we yavuze ko guhura bwa mbere na John Legend byari byiza, Ati “Twakoze video, twari turi kumwe mu gihe cy’amasaha 12. Twamaranye umunsi wose[…] nagiye kumusezeraho muri hotel aho yari ariko ntabwo twigeze tubasha gusezeranaho iryo joro.”

Yavuze ko we na John Legend bakomeje bakajya bavugana nyuma John Legend agatangira kugaragaza ibimenyetso by’uko amukunda bitewe n’uburyo bandikiranaga, muri Gashyantare 2007 batangira gukundana byeruye.

Mu myaka yakurikiyeho, Chrissy Teigen yigeze guhishura ko John Legend yigeze gushaka ko batandukana.

Ati “Twajyanye mu bitaramo, ararwara. Nyuma yo gusubika igitaramo, yararakaye afata umwanzuro w’uko dutandukana. Ariko gutandukana kwacu byamaze umunsi umwe gusa.”

Aba bombi nyuma bakomeje gukundana ndetse bagirira urugendo muri Maldives mu 2011 ari naho John Legend yambikiye impeta y’urukundo uyu mugore we .

Bajyayo ariko, John Legend yageze ku kibuga cy’indege abashinzwe umutekano bareba mu gikapu agira impungenge ko bagiye kumwicira umugambi we wo gutungura umukunzi we ku bw’amahirwe ntibyabaho.

Ku wa 10 Nzeri 2013, Chrissy Teigen na John Legend bakoze ubukwe mu Mujyi wa New York.

Kubura urubyaro byakomeje urukundo rwabo

Kuva mu 2013 aba bombi bakoze ubukwe bategereje kubyara imyaka irenga ibiri baraheba nyuma nibwo bagiye kwa muganga babagira inama yo kwifashisha uburyo bwo guhuza intanga zabo bakabyara hifashishijwe ikoranabuhanga mu buryo buzwi nka ‘In vitro fertilization (IVF)’ mu rurimi rw’Icyongereza.

Ku wa 14 Mata 2016 babonye umwana wabo wa mbere w’umukobwa bise Luna. Nyuma y’indi myaka ibiri ku wa 17 Gicurasi 2018 bongera kubona undi mwana w’umuhungu bise Miles. Aba bana bose bababyaye hifashishijwe ‘In vitro fertilisation’.

Mu 2017, John Legend yabwiye Cosmopolitan Magazine ko kuba barabanje kubura urubyaro ari kimwe mu bintu byakomeje urukundo rwabo.

Ati “Kugira umwana ni ikintu gitonda couple, ariko kubinyuramo mwembi birabafasha bigakomeza umubano wanyu. Iyo uhanyuranye umucyo uba uzi ko nta cyagukanga. By’umwihariko birakomera iyo utabasha kubyara bisanzwe. Uba ushaka ko ikintu cyose gikora neza unashaka ko kiba nta makemwa ariko rimwe na rimwe bikanga. Ntabwo navugaga ko tutabyara bisanzwe ariko navuga ko bihagije kuba narabonye ko dukeneye ubufasha.”

Teigen yamaze igihe kinini arwana no kwakira amarangamutima yo kuba atabasha gutwita, mbere yo kwegera abaganga.

Mu 2017 yigeze kuvuga ati “Turi abanyamugisha kuba tubaho mu myaka aho dushobora kubona abana mu bundi buryo. IVF yaduhaye Luna, nizera ko izaduha abandi bana beza benshi.”

Urukundo rwabo rwavomereye inganzo

Nyuma yo gukora ubukwe muri Nzeri 2013, mu Ukwakira uwo mwaka John Legend yashyize hanze indirimbo yise ‘All of me’ ayisukamo amarangamutima ye yose kubera ko yari yayihimbiye umugore we Chrissy Teigen yanamukoresheje mu mashusho yayo.

Iyi ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane z’uyu muhanzi ndetse aba nk’uvugiye benshi kuko hari abakunze kuyikoresha mu bukwe no mu bindi birori bijyanye n’urukundo.

Kuva mu 2004 ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Ordinary People’ kugeza mu 2013 ubwo yakoraga ‘All of me’ , John Legend nta yindi ndirimbo yari afite iheruka gukundwa mu buryo bukomeye.

All of Me ni imwe mu ndirimbo zongeye kumushyira ku ikarita y’abahanzi kuko yakunzwe cyane ndetse ikanamuhesha ibihembo bitandukanye ikanagurisha cyane. Kuri Billboard Chart naho yigeze gufata umwanya wa mbere.

Kuri Youtube mu kurebwa cyane iyoboye izindi ndirimbo ze zose cyane ko ifite miliyari irenga y’abantu bayimamyeho akajisho. Amashusho yayo yafatiwe mu Butaliyani mbere gato ko John Legend akora ubukwe.

John Legend afite imyaka 41 mu gihe umugore we afite 34. John Legend aherutse gushyira hanze album nshya yise ’Bigger Love’.

Babanje kubura urubyaro ariko ntibyabatanya ahubwo biba ipfundo ry'umurunga uziritse urukundo rwabo
John Legend n'umugore we bamaranye imyaka 13 bakundana
John Legend na Chrissy Teigen bafitanye abana babiri bose bavutse hifashishijwe uburyo bwo guhuza intanga
Mu 2013 ubwo aba bombi bakoraga ubukwe
Umuryango wa John Legend ubaho mu munezero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .