00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Bands’ eshatu zirimo iya Ras Kayaga zakomeje muri Battle of the Bands (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 December 2024 saa 03:34
Yasuwe :

‘Bands’ eshatu zirimo Artistars Band ya Ras Kayaga wamenyekanye muri Holly Jah Doves, zakomeje mu irushanwa rya ‘Battle of Bands’.

Ni mu irushanwa ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024. Ryahuriyemo ‘Bands’ eshanu zitandukanye mu Rwanda, zanditse izina mu gucuranga ahantu hatandukanye.

Muri iri rushanwa hahatanyemo ‘Bands’ icumi ariko hagombaga guhatanamo eshanu zo mu cyiciro cya mbere. Muri izi uko ari eshanu habonetse enye kuko indi yitwa The Unique Band itari mu Rwanda.

‘Bands’ zahatanye zirimo Ishema Band, Jaclight Band, Artistars Band ndetse na Groove Galaxy. Ku rubyiniro habanjeho Ishema Band, iyi band yashimije abari bitabiriye mu bihangano yaririmbye bitandukanye.

Yakurikiwe na Artistars Band yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ‘Happy’ ya Pharrell Williams, ‘Kamananga ka Sebajura’ yakomowe ku Nanga ya Sebatunzi n’izindi.

Iyi ‘Band’ yakurikiwe na Jaclight Band. Iyi nayo yaririmbye ibihangano bitandukanye byakunzwe mu Rwanda birimo ‘Wale Watu’ ya Khadja Nin wo mu Burundi, ‘Mama Ndare’ ya Massamba Intore n’izindi.

Groove Galaxy niyo yasoje iri rushanwa. Yaririmbye indirimbo zirimo ‘Lift Me Up’ ya Rihanna, ‘Avant Toi’ ya Vitaa na Slimane, ‘Inshwi (Kale Sembere Eno)’ ya Jamal Wasswa na Bruce Melodie n’izindi.

Nyuma yo kuririmba kw’izi ‘bands’ abari bagize akanama nkemurampaka barimo Mani Martin, Eric Kirenga washinze Afo Groov itegura ibikorwa bitandukanye mu myidagaduro ndetse n’umuhanzikazi Darya Kish ukomoka muri Kenya usanzwe ari umunyamakuru wa Royal FM; bagiye kwiherera bareba abahize abandi.

Nyuma batangaje ko Artistars Band ya Ras Kayaga yabaye iya mbere, iya kabiri iba Groove Galaxy mu gihe iya gatatu yabaye Jacklight Band. Ishema Band yo ntabwo yabashije gukomeza.

Biteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024 hazahura izindi ‘band’ eshanu zirimo BIK Boys, Umuriri Band, The Conquerors Band, PACO XL Band ndetse na Afrojazz.

Kwinjira muri aya marushanwa abanziriza ay’ishiraniro, Kigali Marriott Hotel yabigize ubuntu ku bazitabira bashaka kureba umuziki uryoheye amatwi. Ibi bitaramo bibera ku Iriba Bar & Terrace.

Icyo gihe nabwo hazatoranywa ‘bands’ eshatu. Ku wa 14 Ukuboza 2024,izi zizahura n’izatsinze kuri uyu wa Gatandatu hatoranyweho enye zizahura hatangwa igihembo nyamukuru.

Ku wa 21 Ukuboza hazamenyekana ‘Bands’ eshatu zahize izindi. Aha ho abazitabira bazasabwa kwishyura amafaranga azatangazwa mu minsi iri imbere, aho bazajya bagura amatike bifashishije urubuga rwa rgconsultinc.com

Iya mbere izahembwa kugirana amasezerano yo gukorana na Kigali Marriott Hotel mu gihe cy’umwaka, ashobora kuzaba afite agaciro k’arenga miliyoni 10 Frw. Iya kabiri izahembwa miliyoni 2 Frw mu gihe iya gatatu izahabwa ‘Icyemezo cy’Ishimwe’ ndetse n’igikombe kigaragaza ko yitabiriye.

Ababishoboye bafashe amashusho n'amafoto
Abagize akanama nkemurampaka ubwo batangazaga abatsinze
Abitabiriye ntabwo bishwe n'inzara
Abatsinze bose bahuriye ku rubyiniro
Akanyamuneza kari kose ku bari bakurikiye iri rushanwa
Artistars Band ya Ras Kayaga wamamaye muri Holy Jah Doves yabaye iya mbere
Babu umenyerewe mu gutera urwenya ni we wayoboye iki gitaramo cy'iri rushanwa
Babu yanyuzagamo agatera urwenya
Bamwe bari babonye ahantu ho gusohokana abakunzi babo
Eric Kirenga washinze Afo Groov itegura ibikorwa bitandukanye mu myidagaduro wari uri mu bagize akanama nkemurampaka ubwo yaganirizaga abari bari guhatana
Groove Galaxy ni imwe muri band zari zihatanye
Remy Lubega uhagarariye RG Consult yabwiye abatsinze ko iri ari irushanwa bakwiriye gukaza imyitozo bakazerekana ibintu bifatika kurushaho mu kindi cyiciro
Ubwo Ishema Band yari imaze kuririmba yahawe impanuro n'akanama nkemurampaka
Uhereye ibumoso abagize akanama nkemurampaka bari barimo Eric Kirenga washinze Afo Groov itegura ibikorwa bitandukanye mu myidagaduro, umuhanzi Mani Martin n’umuhanzikazi Darya Kish ukomoka muri Kenya
Umuhanzi Mani Martin ni umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka
Umuhanzikazi Darya Kish ukomoka muri Kenya usanzwe ari umunyamakuru wa Royal FM
Zaitun Asiimwe ushinzwe iyamamazabikorwa muri Marriott Hotel yateguye iri rushanwa, ubwo yari akurikiye uko riri kugenda
Zaitun Asiimwe ushinzwe iyamamazabikorwa muri Marriott Hotel ubwo yashimiraga ababashije gukomeza

Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .