Aurore Kayibanda yanditse ubutumwa ku rukuta rwa Instagram, agaragaza ko mu myaka yose ishize musaza we atakiri mu mubiri akomeza gushengurwa n’urupfu rwe.
Yanditse ati “Uyu munsi wuzuza imyaka 12 kuva utuvuyemo gusa bimeze nk’aho byabaye ejo. Komeza kuruhuka nshuti yanjye nkumbuye ndagukunda. Imana ikomeze ikwicaze aheza mu ijuru. Waragiye ariko ntabwo wibagiranye.”
Ku wa 1 Ukuboza 2012 nibwo inkuru y’incamugongo yasakaye ko Hirwa Henry yitabye Imana aguye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba.
Uyu musore yitabye Imana afite 27.
Yari inkuru mbi ku bakunzi b’umuziki dore ko KGB yari rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda icyo gihe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!