Asinah yasohoye urwibutso Mowzey Radio yamusigiye atarapfa

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 21 Gashyantare 2018 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Asinah Erra uririmba mu njyana ya Dancehall yasohoye indirimbo yakoranye n’itsinda rya Goodlyfe mu mwaka ushize ndetse yumvikanamo ijwi rya nyakwigendera Radio Mowzey avuga ko yamusigiye urwibutso rw’ubugwaneza.

Mu mwaka ushize, Asinah ni umwe mu bakoranye na Goodlyfe indirimbo itarasohotse Radio akiriho. Iyo uyu mukobwa yahuriyemo n’iri tsinda bayise "Mountain" ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo buhumuriza.

Yabwiye IGIHE ko afite urwibutso ku gihe gito yamaranye na Radio bakorana iyo ndirimbo yasohoye ku wa 20 Gashyantare 2018, yiteze ko izanyura buri wese mu bakunda izibyinitse n’iz’urukundo.

Yagize ati "Nari muzi nk’umuhanzi ukomeye nkunda, nkakunda ibihangano bye. Nifuje gukorana na bo, mvugana n’ubujyanama bwabo tureba ibisabwa mbabwira ko nzabyirengera baza ino aha turakorana. Numvaga ko hari byinshi nabigiraho.

Yongeyeho ati "Iyi ndirimbo yakozwe mu mwaka ushize, yakozwe na Washington i Kigali, numvaga mfite ubwoba bwo kwijyana njyenyine, njyiye gukorana na bo, mpitamo kuba nabatumiza ahubwo bo bakansanga ino aha tugakorana. Ni muri ubwo buryo twakoranye."

Asinah avuga ko mu gihe gito yamaranye na Radio bakorana amwibukira ku mwihariko n’ubuhanga mu miririmbire. Ngo yari umuhanzi ushobora kuririmba undi bari kumwe akibura, kuririmba si ibintu yahatirizaga.

Yakomeje avuga ko gusohora indirimbo bakoranye ari urwibutso rukomeye..

Yagize ati "Ngira ngo ni njye muhanzi bakoranye indirimbo ya nyuma mu Banyarwanda. Kuri njye ni ishema ritagira uko ringana, simfite uburyo nabivuga, ni gahunda y’Imana nta we umenya uko bucya bwitwa, gushyira hanze indirimbo twakoranye ni nko kumuha icyubahiro. Ni ibi mbashije, ntabwo nabona uburyo namushimira usibye gushyira ahagaragara igihangano twakoranye mwibukiraho."

Yongeyeho ati "Yasabanaga n’abantu kandi akaba umuntu ukunda gutera imbaraga abandi. Hari abantu benshi twagiye duhura usanga baguca intege cyangwa se bakunda kuryamisha intekerezo ku bibi. Ikintu ntazigera mwibagirwaho ni uko yagiraga ibitekerezo bitarangwamo gucana intege, yizeraga ko ikintu cyose washatse gukora kandi ukagishyiraho umwete ukigeraho, ni icyo numva namwigiyeho."

Asinah yavuze ko atifuza gukora amashusho y’indirimbo atagaragaramo Radio.

Ati "Si ibanga muri Goodlyfe ni we [Radio] niyumvamo kurusha Weasel nubwo bose nk’itsinda mbakunda nkabemera nk’abahanga ariko hari ukuntu buri muntu agira amarangamutima ye. Ku bw’ibyo numva ko ntashobora gushyira amashusho hanze atagaragaramo Radio. Nzabireka bigume gutya nubwo twagombaga kuyikora mu mpera z’uku kwezi, byarahagaze."

Asinah yasohoye indirimbo yise "Mountain" yakoranye na Goodlyfe, Radio atarapfa

Nyuma y’iyi ndirimbo Asinah yasohoye ari kumwe na Radio & Weasel azakomereza ku yindi mishinga irimo uwo yakoranye n’umuraperi Prezzo ukomeye muri Kenya [ateganya kwerekeza muri icyo gihugu muri iyi minsi kuhafatira amashusho] ndetse n’uwo yahuriyeho na Jay Polly wo mu Rwanda.

Mowzey Radio yavutse ku wa 25 Mutarama 1983, apfa kuwa 1 Gashyantare 2018. Yasize abana batanu ariko yari atarashaka umugore mu buryo bwemewe n’aamtegeko.

Uyu muhanzi wari umaze imyaka irenga icumi akunzwe mu muziki wa Uganda, yaguye mu bitaro bya Case Hospital azize ingaruka yatewe no gukubitwa ku wa 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar[ubu karafunzwe] i Entebbe.

Asinah ngo ntiyifuza gukora amashusho y'indirimbo bakoranye na Radio kuko atayabonekamo
Mowzey Radio wavutse ku wa 25 Mutarama 1983 yapfuye ku wa 1 Gashyantare 2018
Asinah aritegura kujya muri Kenya gukorerayo amashusho n'umuraperi Prezzo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza