Uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko nyuma y’igihe kinini amaze mu muziki yatekereje kuba yashyira hanze album izaba ari na yo ye ya mbere.
Ati “Ndi kwitegura gushyira hanze album yanjye ya mbere. Hari igihe kigera ukareba ukabona bikwiriye. Igihe nikigera nzababwira izina. Izina ni nk’aho ndifite ariko ntarifite.’’
“Ino myaka 10 mu rugendo rwanjye rw’ubuhanzi ndi kugenda mba umuntu mukuru nk’umuhanzi. Nahuye na byinshi yaba muri studio cyangwa kuririmba ku rubyiniro. Ubu ni bwo akazi kari gutangira kuri njye.”
Angell Mutoni watangiye aririmba cyane mu rurimi rw’Icyongereza, yabajijwe niba atarabangamiwe na byo, avuga atari rwo rwagiye rumuzitira ahubwo icyo gihe yari akiri kwiga uruganda.
Agaragaza ko gukora Hip Hop ari umukobwa byo ari kimwe mu bintu byagiye bimuzitira, kuko akenshi mu ruganda abantu benshi bagendaga babimwibutsa.
Ati “Ntabwo nabigiyemo mvuga ngo ngiyemo ndi umukobwa kuko ibyo ni abandi babikwibutsa. Wibuka iyo ubigezemo, ni bwo wibuka ko utandukanye. Hari ukuntu mu muziki usanga abaraperikazi ari bake [...] ugenda uhura n’ibyo bintu bakakwibutsa ko uri umukobwa ariko nagize amahirwe kuko abo twakoranaga bo batari bafite iyo myumvire.’’
Angell Mutoni yari aherutse gushyira hanze Extended Play [EP] yise ‘For Now’. Yayikoranyeho na Dr. Nganji wo muri Green Ferry Music, iri mu nzu zitunganya imiziki zafashije benshi barimo Bushali, B-Threy n’abandi batandukanye bamaze kubaka amazina.
Igizwe n’indirimbo eshanu zirimo Iby’ejo ni iby’ejo, Step in Like, Hit It yakoranye na Lagum The Rapper, Get Low ye na E.T Ndahigwa na Pale Pale yakoranye n’uwitwa Mazo.
Angell Mutoni asanzwe ari umuraperi akaba n’umuririmbyi wandika indirimbo. Aririmba Afro-Hiphop, RnB na Pop.
Uyu mukobwa afite mixtape eshatu ndetse na EP ebyiri. Ari mu bahanzi 10 bitabiriye RFI Prix Découvertes, mu 2016. Yagiye kandi agaragara mu maserukiramuco atandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba arimo Blankets & Wine, Kigali Up, Amani Festival, Bayimba n’ayandi.
Reba indirimbo Angell Mutoni aheruka gushyira hanze yise “Bounce’’ yahuriyemo na Kivumbi


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!