00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alyn Sano yashyize hanze indirimbo yakoze akomoye ku bitwaza akazi bakima umwanya abakunzi

Yanditswe na
Kuya 18 Kamena 2021 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Shengero Aline Sano [Alyn Sano] uri mu bari kwigaragaza cyane mu muziki nyarwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Hono’ yakoze kubera ab’ igitsinagabo bihunza abakunzi bakavuga ko bahugijwe n’akazi.

Niyo ndirimbo ya mbere ashyize hanze nyuma yo kugera mu cyiciro cya nyuma cya The Voice ariko ntabashe gutsinda.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021.

Alyn Sano yabwiye ko IGIHE ko igitekerezo cyo kuyikora cyaturutse ku byo yagiye abona bijyanye n’abasore cyangwa abagabo bihunzaga abakunzi babo bakabima umwanya bitwaje akazi.

Ati “Iyi ndirimbo n’iy’umuntu utabonera umwanya umugore cyangwa umukunzi we w’umukobwa akavuga ari ukubera imirimo myinshi ugasanga aribyo yitwaza gus. Kandi atari byo.”

Iyi ndirimbo nshya ya Alyn Sano yise ‘Hono’ iri kuri album y’uyu muhanzikazi yagombaga gushyira hanze uyu mwaka ariko bikaba byaramugoye kubera icyorezo cya COVID-19.

Kuva umwaka ushize uyu mukobwa yashyize hanze izindi ndirimbo zakunzwe zirimo iyo yise ‘For Us’, ‘We the Best’ yahuriyemo na Yvan Buravan, ‘Kontorola’, ‘Perimana’, ‘Joni’, ‘Urwo Ngukunda’ n’izindi.

Reba indirimbo nshya ya Alyn Sano

Alyn Sano ni umwe mu bahanzikazi bafite impano ihambaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .