Alyn Sano yashyize hanze indirimbo yise “Fire” yahimbye ashaka kwerekana ko umuntu ashobora kubaho mu buzima bwe bwite atitaye ku bandi.
Ati “Iyi ni indirimbo y’umuntu ushaka kubaho ubuzima butita ku buryo abantu bamusaba kubaho. Mbese kubaho uko ushaka atari uko abantu bashaka ko ubaho.”
Izindi ndirimbo zasohotse muri iki Cyumweru zakunyura zirimo:
“Umutima” - Butera Knowless
Butera Knowless yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Umutima’. Avuga ko yifuza kuyitura abakunzi be muri rusange bitewe n’uko yayikuye ku ndiba y’umutima we.
“Iyizire Chou” - Senderi International Hit
Ni indirimbo nshya ya Senderi y’urukundo. Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aba yishyize mu mwanya w’umugabo cyangwa umusore wanyuzwe n’urukundo, ku buryo aba abwira umukobwa ko yamukoresha icyo ashaka.
“Cute” - Davy Scott
Ni indirimbo nshya ya Davy Scott uri mu bahanzi bari kuzamuka neza muri iki gihe. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba ataka umukobwa amubwira ko ari mwiza, akamusaba kumwisanzuraho.
“Only You” - JDK
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi JDK wamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Special Night”, “Ubudasa” yakoranye na Beatha Musengamana wamamaye mu ndirimbo “Azabatsinda Kagame”, “Uranyura”, “Hinga Kinyamwuga”, “Tubahaye Ikaze” n’izindi zitandukanye.
Yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ye nshya yayihimbye ashaka gufasha abantu kwizihiza umunsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint-Valentin’ uba buri mwaka tariki 14 Gashyantare ndetse uku kwezi gufatwa nk’ukwahariwe urukundo.
Ati “Ni indirimbo nahimbiye abantu bari kwizihiza umunsi wabahariwe, ndifuza ko buri wese ufite umukunzi yanyurwa na yo.”
“Romantic” - Ma Voice
Umuhanzi Ma Voice wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Romantic”.
Iyi ndirimbo uyu musore wamaze kubona n’abazamufasha mu rugendo rwe rwa muzika, ishingiye ku nkuru mpamo, aho aba avuga ku muntu uhura n’undi akamuhindurira ubuzima akumva ari we bazabana ubuzima bwose.
Balotelli" - Melissa Nyarwaya
Ni indirimbo y’umuhanzikazi Melissa Nyarwaya uri mu bari kuzamuka neza mu Rwanda. Muri iyi ndirimbo uyu mukobwa aririmba yishyize mu mwanya w’umukobwa wihebeye umusore.
“Mporana Inyota” - Adrien Misigaro
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Adrien Misigaro uri mu baramyi bakundwa na benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyi ndirimbo, aba agaragaza ko Yesu ari Umwami w’amahanga buri wese aba afite inyota yo kumenya.
Indirimbo zo mu mahanga …
“Motivation” - Bebe Cool
“Update” - Burna Boy
“Somebody like you” - Lojay
“Deep” - Phyno & Fave
“Baby” - Gims
“Chimiyé” - Aya Nakamura
“Sianda” - Savara
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!