Iyi album yagiye hanze ku wa 19 Mata 2024 nyuma y’umunsi umwe ica agahigo ko kuba album ya mbere icurujwe cyane kurusha izindi zose, mu gihe cy’umunsi umwe gusa igiye hanze aho yarebwe inshuro miliyoni 300.
Ni album igizwe n’indirimbo 31.
Iyi album iciye agahigo nyuma y’iyi yise ‘Midnights’ yakoze mu 2022, yacuruje kopi zirenga miliyoni 1,6 mu byumweru bya mbere ubwo yajyaga hanze mu myaka ibiri ishize.
“The Tortured Poets Department’’’ ni album yari itegerejwe na benshi nk’uko yari yayiteguje abantu ubwo yegukanaga igihembo cya Grammy uyu mwaka, ikimara kujya hanze yakiriwe neza n’abakunzi be ku rwego rwo hejuru.
Reba “Fortnight’’, indirimbo Taylor Swift yahuriyemo na Post Malone imaze kureba na miliyoni zirenga 18 kuri Youtube mu gihe kitageze ku minsi ibiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!