Aisha afite ishingiro ryo gufuha! Davis D yasohoye indirimbo yakirijwe inkuru ye yaciye igikuba

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Ukuboza 2020 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Icyishaka David umaze kwamamara nka Davis D yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Bon’ iri kuri album ye ya mbere yise ‘Afro Killa’ izajya hanze mu minsi ya vuba.

Muri iyi ndirimbo aba ataka umukobwa w’ikizungerezi, amusaba ko basangira, bagakora ibidakorwa ibyo we muri iyi ndirimbo yita ‘amabara’.

Hari aho aririmba ati “Iby’ejo bibara ab’ejo. Mama yarambwiye ngo jya ukoresha ubuzima ni buto. Jya uyakoresha kuko uba wayakoreye […] turarya show, tunanywe cyane, ibindi ni ejo.”

Mu bitekerezo byatanzwe kuri iyi ndirimbo kuri Youtube benshi bakomoje ku mukobwa witwa Aisha uherutse kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko Davis yamuriye amafaranga akamuca inyuma, nyuma yo kumutera inda.

Nka Egg act lee aseka cyane yagize ati “Aisha nta kuntu atafuha, mbega icyuki. Mu cyumweru kimwe iyi ndirimbo iraba imaze kurebwa n’abantu miliyoni. Hadashya se!”

Ndoli Louis Charmant ati “Aisha birangiye yemeye se gusohora umuzigo. Wakoze amashusho y’indirimbo meza. Komereza aho.”

JM Tv Joymakers ati “Uziko Aisha afite umufungo (amafaranga) koko! Uyu mukobwa ndamwemeye cyane.”

Gentil Savage we yagize ati “Aisha uri hehe se ra?”

Olivier Gahindiro we yavuze ko nyuma yo kureba indirimbo akabona ikizungerezi kirimo ahise yumva impamvu Aisha yafushye.

Niyomugabo Happy we yavuze ko yari ategerezanyije amatsiko iyi ndirimbo, agereranya Davis D na Wizkid wo mu Rwanda.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 15 Ukuboza 2020, ku mbuga nkoranyambaga igikuba cyacitse, ubwo hakwiraga amajwi ya Davis D aganira n’umukobwa bivugwa ko bakundanaga ndetse bitegura no kubyarana ariko basubiranyemo.

Uwo mukobwa yashinjaga Davis kujya i Dubai gukorerayo amashusho y’iyi ndirimbo akamuca inyuma n’uyu mukobwa yakoreshejemo, yirengagije ko ariwe wamwishyuriye ibintu byose ngo ajyeyo ndetse akaba ariwe umwishyurira inzu yaranamuguriye imodoka agendamo.

Baza gusubiranamo bikomeye kugeza aho uyu mukobwa witwa Aisha, abwiye uyu muhanzi ko yamuteye undi agashya ubwoba.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba koko ari inkuru yabayeho cyangwa se byari ukugira ngo bashyushye imitwe abantu mu kwitegura gushyira hanze iyi ndirimbo. Gusa ibimenyetso byagiye bigaragaza ko aba bombi babikoze bashaka gukora ibyo benshi muri iki gihe bita gutwika.

Indi nkuru wasoma: Icya semuhanuka? Inkuru ya Davis D n’umukobwa umushinja inda no kumurya amafaranga

Davis D yashyize hanze indirimbo nshya nyuma y'inkuru ye yaciye igikuba
Davis D iyi ndirimbo ye nshya yayikoreye i Dubai

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .